Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yageze mu Rwanda
Politiki

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yageze mu Rwanda

KAMALIZA AGNES

May 19, 2026

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikileyeri muri Afurika no guhanga ibishya muri uru rwego (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa).

Perezida Samia yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi, akaba yitabiriye iyo nama yatangiye kuri uyu wa 18 ikazasozwa tariki ya 21 Gicurasi 2026. Ni inama biteganyijwe ko iza gufungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse ikaba iza kwitabirwa na Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé.

Mu bandi banyacyubahiro bitabira iyo nama harimo ba Minisitiri b’Ibihugu bitandukanye by’Afurika, abahagarariye ibigo bishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri mu guharanira iterambere, abahagarariye ibigo by’imari, ibigo by’ikoranabuhanga n’abayobora inganda zitandukanye.

Ubwo iyi nama yatangiraga ku wa 18 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko ikizibandwaho muri iyi nama, ari ugufata ubushake Igihugu kimaranye igihe, bigahindurwa mu mishinga. Yagize ati: “Imishinga tuzi ngo izatangira ryari, ifite amatariki. Kugira ngo bigerweho ni uko dushyira imbaraga mu gushaka imari yo gushyira ya mishinga mu bikorwa. Turaganira byinshi ariko byose bigaruka mu gushyira mu bikorwa imishinga.”

Agendeye ku ntego z’Igihugu za 2050, Dr. Gasore yavuze ko kugira ngo Igihugu gitere imbere gikenera ingufu z’amashanyarazi ku buryo ibihugu byose byateye imbere ku Isi bifite ingufu za nekeleyeli.

Iyi nama iteraniye i Kigali inshuro ebyiri zikurikiranya; biteganyijwe ko izasoza hashyizweho gahunda ihamye yo gukusanya ubushobozi bukenewe bwo kongera imikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri ku mugabane wa Afurika.

Izanafasha mu gutangiza imikoranire y’inzego z’Uturere twa Afurika, gusaba inzego zitandukanye gukora imishinga ibyara inyungu yashorwamo imari, gutegura gahunda z’ingenzi zigomba guherwaho no gutegura inzego, bikajyana no gutegura inama y’ubutaha y’umwaka wa 2027.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA