Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ingufu za nikiliyeri zifite uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, asaba ibihugu bya Afurika gukomeza kuzimakaza nk’uko u Rwanda rwabitangiye n’abashoramari bakongera ishoramari rifasha umugabane kugera ku iterambere rirambye no kubona ingufu zihagije.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, ubwo yafunguraga Inama Mpuzamahanga yiga yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikileyeri muri Afurika (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa-NIESA).
Perezida Kagame yashimiye Abakuru b’Ibihugu bayitabiriye barimo Dr Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo n’abandi banyacyubahiro barimo Mahmoud Yusuf, wabaye Perezida wa Repubulika ya Niger, Faki Mahamat wabaye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Rafael Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA).
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo nama ya NIESA yashyiriweho guhuza abayobozi, impuguke n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere intego za Afurika mu gukoresha ingufu za Nikeleyeri. Yikije ku igerageza ry’izo ngufu riherutse kubera mu Rwanda, hagamijwe kureba niba hari ibikorwa remezo bihagije, ryakozwe muri Werurwe 2026.
Yagize ati: “U Rwanda rwishimiye kuba rwararangije neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma ry’ibikorwa remezo bya Nikeleyeri ryakozwe n’Impuguke zo mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeli (IAEA), rizwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review.
Dufite intego yo kuba ingufu za Nikeleyeri zatangiye gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2030, kandi iri suzuma ryemeza ko turi mu nzira nziza yo kubigeraho.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuri Afurika guteza imbere ingufu za Nikeliyeri ari ugusigasira umusingi w’Iterambere kandi izo ngufu zikenerwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Yagize ati: “Ni wo musingi w’izamuka ry’inganda n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga. Inganda zigezweho, gutunganya amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ndetse na serivisi z’ubuvuzi buhambaye byose bishingira ku kubona amashanyarazi yizewe.”
Perezida Kagame yavuze ko kwiyongera kwihuse kw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ndetse n’inganda zishingiye ku makuru na byo bizatuma ikoreshwa ry’ingufu ryiyongera cyane.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu bitazashobora guhaza ibyo byangombwa bikenewe bizagorwa no guhangana n’ibindi mu bukungu n’iterambere ry’ahazaza.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu u Rwanda rubona ingufu za Nikeleyari nk’inkingi ya mwamba mu guteza imbere Afurika mu buryo burambye. Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kwinjira muri icyo cyerekezo, isuzuma mpuzamahanga n’inzira z’amategeko zigenga uru rwego ntibikwiye kuba inzitizi, ahubwo bikwiye gutanga ubufasha bukenewe.”
Yunzemo ati: “Ubwo buryo bujyanye neza n’imiterere n’ubushobozi bw’ibihugu byinshi bya Afurika, kuko bushobora gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro kandi bugahuzwa n’imiyoboro mito y’amashanyarazi ku giciro kiri hasi.
Ingufu zisubira zizakoreshwa zizakomeza kuba ingenzi cyane, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, aho Afurika ifite amahirwe menshi cyane, ariko ubukungu bwacu ntibushobora gukora neza hashingiwe gusa ku ngufu zitaboneka igihe cyose cyangwa zihindagurika.”
Perezida Kagame yasabye abashoramari gukomeza gushora imari mu gushyigikira ibikorwa bijyanye n’izo ngufu za Nikeleyeri.
Yagize ati: “ Ikigibwaho impaka kenshi usanga abashoramari bagira impungenge zo gushora imari kubera ko babona Afurika nk’ahantu harimo ibyago byinshi byo guhomba. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tunoze amategeko n’imikorere y’inzego, tunubake uburyo bwo guhozaho mu mikorere ndetse no kubazwa inshingano, kugira ngo twubake icyizere kandi dukurure ishoramari rirambye.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko ingufu za nikeleyeri zikomeje kubonwa nka kimwe mu bigize urugendo rwo kwimukira ku ngufu zitekanye zirema amahirwe mashya, kandi ko icyo Afurika idashobora kwihanganira ari ukwiremamo ibice cyane ko ari byo byaba intandaro yo kudindira no kurushaho guhendwa n’iterambere.
Yijeje ko Rwanda ruzakomeza gushyigikira izi mbaraga, kubera ko guteza imbere ingufu za nikeleyeri ari bigari cyane kurusha igihugu kimwe gusa.





