Abaturage bo mu Mirenge ya Rambura, Jenda, Mulinga, Jomba na Shyira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gusana no kwagura imiyoboro y’amazi biri gutanga icyizere cyo gukemura ikibazo cy’amazi bari bamaze igihe bahura na cyo, cyane cyane ingendo ndende bajyaga bakora bajya kuvoma n’indwara zaterwaga no gukoresha amazi adasukuye.
Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete ishinzwe Amazi n’Isukura mu Rwanda (WASAC Group) binyuze mu mushinga wo gukumira no kugabanya igwingira (SPRP), uterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Ugamije kongera amahirwe yo kubona amazi meza ku ngo, amashuri n’ibindi bigo by’ingenzi.
Ibikorwa biri gukorwa birimo gusana imiyoboro ishaje, kwagura indi mishya, kubaka ibigega n’amavomo ndetse no kurinda amasoko y’amazi kugira ngo abaturage begerezwe amazi meza kandi ahagije. Mu bice byamaze kugeramo amazi harimo Birembo na Nyiragikokora–Sukiro byo mu Murenge wa Rambura, aho abaturage bavuga ko imibereho yabo yatangiye guhinduka kubera kubona amazi hafi yabo.
Dusabimana Aliance wo mu Murenge wa Rambura yavuze ko mbere bajyaga bamara amasaha menshi bashaka amazi, ibintu byabateraga umunaniro ndetse bikabangamira ibikorwa byabo bya buri munsi. Yagize ati: “Twavomaga kure cyane kandi rimwe na rimwe tugakoresha amazi adafite isuku ihagije. Ubu amazi yaratwegereye, kandi bidufasha kubona umwanya wo gukora indi mirimo no kwita ku miryango yacu.”
Akomeza avuga ko kubona amazi meza bizafasha abaturage kugira isuku no kugabanya indwara zikomoka ku mwanda. Yagize ati: “Abana bacu ntibagisiba cyangwa ngo bakererwe ishuri bajya gushaka amazi nk’uko byahoze. Kuba tubonye amazi meza hafi yacu ni impinduka ikomeye mu mibereho yacu.”
Niyonsenga Jean Claude wo mu Murenge wa Jenda nawe avuga ko amazi meza azabafasha guhindura imibereho ku bijyanye n’isuku n’isukura.
Yagize ati: “Iyo amazi abonetse hafi, abaturage babona umwanya wo gukora ibikorwa bibateza imbere aho kuwumarira mu ngendo zo gushaka amazi. Hari n’icyizere cyo kugabanya indwara ziterwa n’umwanda kuko abantu bazajya bakoresha amazi meza.”
Ikigo cy’ishuri cya G.S. Nyiragikora kiri mu byungukiye muri uyu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi. Umuyozi w’icyo kigo Ndahayo Celestin, yavuze ko ikibazo cy’amazi cyari imbogamizi ku banyeshuri no ku mikorere y’ishuri.
Yagize ati: “Twagorwaga no kubona amazi yo gutekesha abanyeshuri no gukora isuku. Hari igihe byadindizaga gahunda z’ishuri kubera kubura amazi. Ubu kubona amazi meza bizadufasha kunoza isuku no gutanga amafunguro ku gihe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko gusana no kwagura iyi miyoboro biri mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubegereza amazi meza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette asaba abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi no kuyakoresha neza kugira ngo birambe.
Yagize ati: “Amazi meza ni ingenzi mu buzima bw’abaturage no mu kwirinda indwara zikomoka ku mwanda. Turasaba abaturage gufata neza iyi miyoboro no gukomeza kwimakaza isuku mu ngo no mu miryango yabo.” Yakomeje avuga ko Akarere gakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage benshi bashoboka.
Kugeza ubu Akarere ka Nyabihu kamaze kugeza amazi meza ku gipimo cya 86% , aho ubuyobozi buvuga ko iyi mishinga mishya izakomeza kongera ijanisha ry’abagerwaho n’amazi meza no kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye.
