Kuva mu mwaka wa 2000, ni bwo mu Rwanda hatangiye gukinwa umukino wa Cricket. Muri gahunda yo kumenyekanisha no gukwirakwiza uyu mukino hirya no hino mu gihugu, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ku bufanye n’Akarere ka Nyabihu hatangijwe ikipe nshya, igikorwa cyabereye ku kibuga cyan GS Rambura “Rambura Sports Ground” taliki 02 Nyakanga 2022.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, Habanabakize Jean Claude ari kumwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Simpenzwe Pascal.
Hari kandi Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, Thushara Pinidiya ,Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe ruherereye mu Karere ka Rulindo, Rohith Peiris. Uru ruganda rukaba rufite n’ikipe mu bahungu n’abakobwa.
Muri uyu muhango hari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel, abayobozi bahagarariye ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Karere ka Nyabihu, ababyeyi b’abana n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, Habanabakize Jean Claude yishimiye iki gikorwa anavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mukino uzabe intangarugero mu Karere ka Nyabihu.
Yakomeje avuga ko biteguye gutanga inkunga ishoboka kugira ngo uyu mukino uzabe akazi kubawukina.
Byiringiro Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA yemereye inkunga y’ibikoresho aka Karere anavuga ko abatoza bigisha uyu mukino bagomba kongererwa amahugurwa kugira ngo bakomeze gufasha aba bana babaha ubumenyi bw’ibanze kuri uyu mukino wa Cricket.

Uretse iki gikorwa, kuri uyu munsi kandi mu Karere ka Rubavu hakinwe imikino yahuje amashuri abanza n’ayisumbuye. Amakipe yitabiriye ni Lycée Notre Damme d’Afrique de Nyundo, GS Sanzare, EP Kayanza na EP Noel. Aya makipe y’ibigo by’amashuri yagiye ahura hagati yayo ubundi harebwa ikipe yatsinze imikino myinshi. Imikino yose ikaba yarabereye ku kibuga cya Petit Seminaire de Nyundo.
Mu mashuri yisumbuye mu bahungu, ikipe ya GS Sanzare ni yo yegukanye igikombe naho mu bakobwa cyegukanwa na Lycée Notre Damme d’Afrique de Nyundo.
Mu mashuri abanza, ikipe EP Kayanza ni yo yegukanye igikombe mu bahungu naho mu bakobwa cyegukanwa na EP Noel.


Ibi bigo 4 by’amashuri ni byo byatangirijwemo umukino wa Cricket mu Karere ka Rubavu muri Gashyantare 2020.










