Abaturage bo mu Kagari ka Marangara, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko ivuriro ry’ibanze rya Marangara bubakiwe hafi yabo rimaze imyaka ine irdatanga serivisi kuva ryubakwa, bigatuma bakomeza gukora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba.
Ryari ryarakiriwe n’abaturage nk’amahirwe yo kwegerezwa serivisi z’ubuzima, cyane cyane iz’ibanze ku bantu bafite uburwayi bworoheje. Gusa imyaka ine irashize inyubako ihari, ariko serivisi z’ubuvuzi ntiziratangira kuhatangirwa ku buryo buhoraho.
Abaturage bavuga ko ikibazo kibakomereye kurushaho kubera ko batuye mu gace k’imisozi, aho ingendo zijya ku kigo nderabuzima zitoroshye, cyane cyane ku murwayi ufite ikibazo cyo kugenda.
Célestin Nshimiyimana, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kagano, avuga ko abaturage bari barishimiye kubona ivuriro ry’ibanze ryubakwa hafi yabo kuko bari bizeye ko rizabagabanyiriza ingendo bajyaga bakora bashaka ubuvuzi.
Yagize ati: “Imyaka ibaye ine iri vuriro ridatanga serivisi. Mu minsi ya mbere haje umuganga, amara ukwezi kumwe kutarenga ahita yigendera. None imyaka irashize nta wundi wari watekereza kugaruka hano.”
Nshimiyimana avuga ko abaturage baherutse kugira icyizere gishya ubwo batumwaga gukora isuku muri iyo nyubako yari imaze kuzengurukwa n’ibihuru, babwirwa ko ishobora gutangira gukoreshwa, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati: “Ejobundi badutumyeho ngo tuze kuhakora isuku kuko ryari ryararengewe n’ibihuru, batubwira ko bagiye gufungura bakahakorera, ariko amaso yaheze mu kirere.”
Avuga ko abaturage bagikeneye kumenya igihe nyirizina iryo vuriro ry’ibanze rizatangirira gutanga serivisi ku buryo buhoraho.
Nyirarukundo Daphrose na we avuga ko kuba ivuriro rihari bitabahaye igisubizo bari biteze, kuko bagikomeje kujya kwivuriza kure.
Yagize ati: “Twari twishimye ko batuzaniye ivuriro ry’ibanze ryadufasha kubona ubuvuzi bw’ibanze, ariko byarangiye dukomeje kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba nabwo dukoze ingendo ndende aho dukora urugendo rw’amasaha 2 n’amaguru.”
Akomeza avuga ko ingendo zijya kwivuza zigora abaturage, cyane cyane kubera imiterere y’aho batuye.
Yagize ati: “Ibi bintu biratugora kuko aho dutuye ni mu misozi miremire n’ibihanamanga, ku buryo bisaba gukoresha ingobyi ya Kinyarwanda iyo umuntu arwaye cyane, kuko nta modoka yagera muri kano gace k’imisozi ihanamye.”
Nyirarukundo asaba ko ubuyobozi bwashakira iki kibazo igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Turasaba ko iri vuriro ryafungura imiryango kugira ngo abarwaye bajye babonera serivisi zo kwivuza hafi, mu buryo bworoheje.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko ikibazo cyo kuba ivuriro ry’ibanze rya Marangara ridakora kizwi, ariko ko hari imbogamizi zabonetse mu gushaka umushoramari cyangwa uwikorera waricunga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko iryo vuriro ryashyizwe ku isoko inshuro nyinshi kugira ngo ricungwe n’abikorera, ariko abagiye kurisura ntibagaragaza ubushake bwo kuhakorera.
Yagize ati: “Iri vuriro rishyizwe ku isoko inshuro nyinshi ngo ricungwe n’abikorera, ariko uko bagenda barisura nta n’umwe uhishimira ngo agaruka kuhakorera.”
Avuga ko ubuyobozi buri gushaka ubundi buryo bwo kugeza serivisi ku baturage, mu gihe hagishakwa igisubizo cyatuma iri vuriro rikora ku buryo buhoraho.
Yagize ati: “Turimo gushaka uburyo Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba cyajya cyoherezayo abaforomo nibura inshuro ebyiri mu cyumweru. Twari dufite abaforomo bake, ariko ubu hari abo dutegereje biyongera ku mubare w’abo dufite mu Karere kacu kugira ngo badufashe guha serivise nziza z’ubuvuzi abaturage.”
Kuri aba baturage, imyaka ine ivuriro ryubatswe ridatanga serivisi ni igihe kirekire, cyane ko bari baryitezeho kubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze hafi yabo.
Mu gihe ubuyobozi buvuga ko buri gushaka uburyo abaforomo bajya muri ako gace nibura inshuro ebyiri mu cyumweru, abaturage bifuza ko icyo gisubizo cyashyirwa mu bikorwa vuba, kuko bagikomeje gukora ingendo ndende bajya kwivuza.

Kwihangana Amina
October 7, 2026 at 5:44 amNukuri rwose ubuyobozi bwite kuricyo kibazo cya post de centre kuko imyaka ine nimyinshi cyane,ariko sinzi uko bavuga ngo bafite abaforomo bake mugihe badashaka abandi hano hanze hari abantu benshi babuze akazi.