Nyagatare: Abacururiza ku gasozi mu Mudugudu w’Icyitegererezo barasaba kubakirwa isoko 
Imibereho

Nyagatare: Abacururiza ku gasozi mu Mudugudu w’Icyitegererezo barasaba kubakirwa isoko 

HITIMANA SERVAND

September 29, 2026

Abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyetegererezo wa Rwabiharamba mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’abari basanzwe batuye muri aka gace bavuga ko babangamiwe no kutagira isoko bacururizamo bagasaba ubuyobozi kuribubakira bakareka gucururiza ku gasozi kuko bibahombya.

Aba baturage bavuga ko aho bacururiza ari hanze aho babangamirwa n’ikirere yaba mu gihe cy’izuba ndetse no mu mvura.

Mutuyemariya Donatha agira ati: “Aha dufite ikibazo cyo kutagira isoko ducururizamo ryubakiye. Aho ducururiza dutegekwa n’ibihe. Iyo imvura iguye turanura tukajya kugama. Mu zuba na bwo bidusaba kuza dukerewe kugira ngo izuba ritatwica. Ikindi ni uko inaha haba umukungu mwinshi mu gihe cy’izuba ku buryo uza ukatwangiriza cyangwa ukagurukana ibicuruzwa.”

Akomeza agira ati: “Twifuza ko aha twakubakirwa isoko twakoreramo rikaturinda ibihombo. Tubona ko isoko ryubatswe byatuma n’ubucuruzi butera imbere tukunga kandi na Leta ikabona imisoro. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha.”

Mugire Sano James avuga ko gucururiza ku gasozi bituma bakorera mu bihombo, ati: “Abacururiza aha akenshi bacuruza ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bidakwiye kwimurwa buri kanya. Iyo imvura iguye ugatwikira hari ibyangizwa n’amazi. Iyo ubyanuye kandi na bwo hari ibyangirikira mu kubiterura wirukanka. Twifuza ko twakubakirwa isoko tugakora neza tuticwa n’izuba ndetse n’imvura.”

Murekatete Jane we ni umuturage uvuga ko babangamirwa no guhahira ahantu hatari isoko rihoraho.

Ati: “Twatujwe muri uyu Mudugudu duhabwa ibikorwa remezo ariko turabura isoko. Urabona ko turi kure y’ahandi haba masoko ku buryo kujya guhahirayo byatugora. Aha rero iyo uziko uza guhahira hano nk’imvura ikagwa usanga bazinze batshye ukaba wanaburara. Twifuzako twakubakirwa isoko ku buryo igihe umuntu akeneye guhaha abona aho ahahira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko mu igenamigambi bafite harimo kubakira aba baturage isoko kuko iki cyifuzo gifite ishingiro.

Umuyobozi w’Akarere, Kakooza Henry yagize ati: “Mu bikorwa tugiye kugeza ku baturage ba Rwabiharamba harimo isoko. Iyo tugiye kubaka igikorwa remezo nk’iki harebwa icyifuzo cy’abaturage, hakanakorwa isesengura harebwa abazakenera icyo gikorwa remezo yaba umubare ndetse n’ibindi. Ibi rero byarakozwe aho twasanze ko uriya Mudugudu urimo abantu benshi aho usanga hari urujya n’uruza rw’abagura n’abagurisha. Ibi rero twabishingiyeho tubona dukwiye kubaha isoko ndetse biri mu nzira, biraza gukorwa vuba.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko hari gahunda yo kubaka amasoko mato afasha abaturage aho hari azajya yubakwa mu ngengo y’imari n’ayubakwa muri gahunda bafitanye na ba rwiyemezamirimo, aho umushoramari yubaka isoko akagirana amasezerano n’Akarere uburyo bw’imikoshereze yaryo.

Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rwabiharamba bifuza ko babona aho bacururiza hasakaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA