Abaturage bo mu Kagari ka Rutaraka na Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bakoresha amazi yo mu idamu ya Gihorobwa buhira amatungo yabo bakanayakoresha mu yindi mirimo, bari bafite ikibazo cyo kuba igiye gukama kubera amarebe yayijemo, barishimira ko hatangijwe ibikorwa byo kurwanya aya marebe.
Hashize imyaka 2 abaturage buhira ku idamu ya Gihorobwa bagaragarije Imvaho Nshya ko icyatsi cy’amarebe cyugarije iyo damu aho basabaga ko hagira igikorwa agakurwamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwari bwatangaje ko buri gushaka ingengo y’imari yakwifashishwa mu guhangana n’iki kibazo cy’amarebe.
Kuri ubu abaturage barishimira ko ibikorwa byo gukura amarebe muri iyi damu byatangiye aho bafite icyizere ko itagikamye.
Kwikiriza John yagize ati: “Twakiriye neza ibikorwa byo gukura amarebe muri iyi damu yacu kuko yari hafi gukama. Aha ni ho twuhira amatungo ndetse aya mazi anadufasha mu bikorwa bya buri munsi mu ngo zacu kuko tutarabona amzi ahagije ya WASAC.”
Akomeza agira ati: “Uretse kuba amarebe akamya amazi, byanatezaga impanuka kuko yaje agatwikira amazi abantu ntibamenye ahari amazi naho atari ku buryo hari abagwagamo bakanapfa. Mu myaka ibiri abantu 3 baguyemo bahasiga ubuzima. Turashima ko yongeye gutunganywa”
Mugisha Donatien na we yagize ati: “Turashima ubuyobozi bwumvise ibyifuzo byacu bugatangiza ibikorwa byo gukura amarebe muri iyi Damu. Bigiye gutuma twongera kuyikoresha nta nkomyi nkuko byahoze mbere. Amatungo yacu agiye kujya ahashoka.’”
Hari abishimira kandi ko babonye imirimo mu ikorwa ry’iyi damu.
Twagirumukiza Adalbert yagize ati: “Aha twahabonye imirimo aho dukora tugahembwa ku munsi nibura ugacyura ibihumbi 4. Ni amafaranga adufasha mu kwikenura no guhaha ibidutungira imiryango. Ni byiza kuba narabonye akazi hano.”
Munankira Sylvestre na we yagize ati: “Iki gikorwa cyatanze akazi ku baturage aho bakorera amafaranga kandi bikazanasiga bafite igikorwa remezo kibafasha mu buryo bwo kubona amazi. Turashima ubyobozi bwatangije iyi mirimo”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hashakishijwe uburyo bwo gutunganya iyi damu aho babonye rwiyemezamirimo uyikora akazayibyaza umusaruro kandi inakoreshwa n’abaturage nkuko byari bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yagize ati: “Damu yari yararengewe n’amarebe yashoboraga gukamya amazi. Kuri ubu twabonye uwikorera tugirana amasezerano ko ayitunganya agakoreramo ibikorwa by’ubworozi bw’amafi akayibyaza umusaruro kandi ikagira amazi akomeza gukoreshwa n’abaturage nkuko byari bisanzwe.”
Yasabye ko mu gihe igikorwa remezo nk’iki cyubatswe, gikwiye kwitabwaho na buri wese ku buryo kitakwangirika barebera.
Uretse iyo damu ya Gihorobwa ubuyobozi bugaragaza ko hari n’izindi 2 ziri gutunganywa kugira ngo ibikorwa by’aborozi bazifashisha bidakomwa mu nkokora.
