Nayituriki Célestin, umuturage wo mu Kagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare avuga ko yishimira ibyiza amaze kugezwaho n’ubuhinzi bw’umuceri aho mu myaka mike itambutse yari umukene uhingira abandi none ubu akaba ari umuhinzi witeje imbere umaze kwiyubakira inzu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda
Uyu muturage avuga ko we n’umugore we bageze mu Murenge wa Rukomo baca inshuro ariko bakaza gutabarwa no kuba barabonye ahantu ho guhinga umuceri, bakabikora babikunze aho byaje kubazamura ubu na bo bakaba bakoresha abandi.
Agira ati: “Iri terambere turigezeho nyuma y’umwaka wa 2020. Mbere y’aho njye n’umugore wanjye twari bamwe bitwa abapagasi aho twakoreraga abandi mu kubahingira kugira ngo tubone ibitunga abana. Naje kugirwa inama yo guhinga umuceri ntizwa ubutaka mu gishanga ntangira gake gake nza kubona byunguka kugeza ubwo nabonye mafaranga menshi aturutse muri ubu buhinzi.”
Akomeza agira ati: “Mbere twari dukennye cyane ku buryo twagorwaga n’ubuzima. Narahinze uko neza nkagurisha, nza kongera ubutaka nkoreraho ndetse ngura n’ubundi imusozi ngahinga mu gishanga ariko ngahinga ibindi bihingwa imusozi. Amafaranga yo mu muceri yarampiriye ku buryo nyuma y’imyaka itanu nari maze kuba umugabo wifashije ndetse ntangira kwiyubakira inzu. Ubu mba mu nzu ya miliyoni nka 30 Frw ifite amazi mu nzu ndetes n’ubwiherero byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 50.”
Nayituriki akomeza avuga ko atigeze agira inzozi zo kugera aho ageze, gusa ngo gukora cyane no gushyigikirwa ni byo byahamugejeje.
Ati: “Igihe nari ngikorera abandi ntawari kumbaza niba mbona nzatunga nka miliyoni ngo mbihamye. Gusa gahunda nziza yashyizweho n’ubuyobozi yaransunitse aho nabonaga abangira inama mu kunoza ubuhinzi nkabona ifumbire ku nkunganire kandi nkerekerwa uko ubuhinzi bw’umuceri bukorwa neza, ni byo byatumye ngera aho ngeze uyu munsi.”
Kuri ubu Nayituriki ni umuhinzi ukorera ubuhinzi bwe ku buso bungana na hegitari imwe, akagira kandi hegitari eshatu yatijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho ahakoresha nk’umuhinzi w’intangarugero akahatuburira imbuto nziza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bushimira abaturage bafashe iya mbere mu kwitabira gukora bakiteza imbere ndetse bugasaba ko bakwiye kuba bandebereho n’abaturanyi bakazamukira hamwe.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi Wungirije Akarere Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu agira ati: “Nk’ubuyobozi twshimira kubona hari abaturage bacu bumva vuba inama bagirwa bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere. Ni iby’agaciro gakomeye iyo hari umuturage uvuye mu cyiciro cy’ubukene na wevakaba umuturage utanga akazi ku bandi, kuko uretse kwiteza imbere ku giti cye ni n’umusanzu ku iterambere ry’abaturanyi ndetse n’Akarere.”
Ati: “Icyo dusaba rero ni uko aba bakora ibikorwa by’indashyikirwa bakwiye kubera abandi urugero rwiza, abaturanyi babigiraho ko hari ibishoboka, bityo buri wese agaharanira kugira intambwe atera mu guhindura imbereho ndetse n’iterambere.”
Nayituriki afite umuryango w’abantu batanu, ni ukuvuga we, umugore ndetse n’abana batatu. Uretse kuba yishimira inzu nziza yiyubakiye uyu muhinzi anavuga ko afite ikinyabiziga cye cya moto agendaho ndetse akaba yaraniguriye hegitari eshanu z’ubutaka akoreraho ibikorwa by’ubuhinzi i Musozi.

