Abofisiye 76 barimo abafite ipeti rya Majoro n’aba Kapiteni, basoje amahugurwa y’amezi atanu mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kuyobora ingabo ku rugamba no gutanga ubufasha bukenewe mu bikorwa bya gisirikare.
Muri abo basoje icyiciro cya 27 harimo 71 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), babiri bo muri Polisi y’u Rwanda n’abandi batatu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru 22, akaba yari agamije kubongerera ubushobozi mu miyoborere ya gisirikare, igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare no gucunga neza inshingano zijyanye n’ubuyobozi bw’ingabo mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bihe by’ibikorwa byo ku rugamba.
Bamwe mu bayasoje bagaragaza ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo neza, gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi no gukorana neza n’abo bayobora.
Majoro Immaculée Muteteri ni umwe mu bagore basoje aya mahugurwa, ushimangira ko yahungukiye ubumenyi, agashimira RDF yamuhaye amahirwe yo gukurikirana ayo mahugurwa, yamutoje kuzuza inshingano agendeye ku ndangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda.
Yagize ati: “Aya masomo yangiriye akamaro cyane kuko yanyongereye ubumenyi mu kuyobora, gutegura ibikorwa no gufata ibyemezo mu bihe bigoye. Ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nize, mbikoreshe mu nshingano nshinzwe kandi mbisangize abo dukorana kugira ngo turusheho kunoza imikorere.”
Majoro James Rwamuhizi, undi mwofisiye wo muri RDF warangije aya mahugurwa, na we yavuze ko icyiciro cya 27 cyatumye bazamura ubumenyi ku bijyanye n’igenamigambi ndetse no guhuza ibikorwa byose bigamije gutegura urugamba mu gihe cy’intambara ndetse no kubishyira mu bikorwa kugira ngo bagere ku ntsinzi.
Yagize ati: “Ibyumweru 22 tumaze twigira hano byaduhaye ubumenyi bwimbitse ku bijyanye no kuyobora ingabo no gutegura ibikorwa bya gisirikare, kimwe no gufasha abayobozi kandi tubikora mu buryo bwa kinyamwuga. Icyo ngiye gushyira imbere ni ugukoresha ubwo bumenyi mu kazi ka buri munsi, gufasha abo nshinzwe gukora neza no gukomeza kwihugura kugira ngo nshobore guhangana n’inshingano nshya.”
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yashimiye abofisiye basoje amahugurwa ku muhate bagaragaje no kuba barasoje neza amasomo bari bamazemo amezi atanu.
Yabasabye kudafatanya n’impamyabumenyi bahawe gusa, ahubwo ko bakwiye guhora bashaka ubumenyi bushya no gukoresha ibyo bize mu kuzuza inshingano zabo.
Yagize ati: “Turabashimira ko mwasoje neza aya mahugurwa. Icyo tubasaba ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe, gukomeza gukunda Igihugu no kwihugura buri munsi, kuko Umuyobozi mwiza ari uwakomeza kwiga no kunoza ubushobozi bwe kugira ngo abashe kuzuza inshingano ashinzwe.”
Maj. Gen. Nyakarundi kandi yashimiye imiryango y’abasoje aya mahugurwa, agaragaza ko uruhare rwabo mu kubashyigikira ari ingenzi, kuko amahugurwa nk’aya asaba igihe, umuhate n’ubwitange, bikaba bisaba ko n’imiryango ibashyigikira.
Yashimangiye ko ubumenyi n’indangagaciro bungukiye muri aya mahugurwa bikwiye kugaragarira mu mikorere yabo, mu miyoborere myiza no mu bushobozi bwo gukorera Igihugu.
Amahugurwa y’abofisiye ni imwe mu nzira zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, kuko abayobozi bafite ubumenyi buhagije bashobora gufata ibyemezo biboneye, gucunga neza abo bashinzwe no kuzuza inshingano zo kurinda Igihugu n’abagituye.



