Nyamasheke: Abarenga 30 bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi
Amakuru

Nyamasheke: Abarenga 30 bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

NDOLI Sitio

November 19, 2026

Abaturage barenga 30 bo mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu ishize batarahabwa ingurane z’ibiti n’imyaka byangijwe ubwo hacishwaga umuyoboro w’amashanyarazi mu masambu yabo.

Aba baturage bo mu Midugudu ya Cyeshero na Mashyuhira, mu Kagari ka Ngoma, ndetse n’abo mu Kagari ka Nyarusange, bavuga ko mu mpera za 2023 abakozi bacishaga umuyoboro w’amashanyarazi mu masambu yabo batemye ibiti birimo gereveriya, inturusu, avoka n’ibindi, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa.

Bavuga ko gutinda guhabwa ingurane bibagiraho ingaruka, kuko hari ibyo ayo masambu n’ibiti byabinjizaga, birimo amafaranga bifashishaga mu mibereho y’imiryango yabo no kwishyurira abana amashuri.

Ndorebo Boniface, utuye mu Mudugudu wa Cyeshero, avuga ko ibikorwa byo gutema ibiti byakozwe mu 2023, ariko ko kuva icyo gihe bategereje ingurane bakazibura.

Yagize ati: “Hashize igihe ibi bikorwa bibaye. Nkatwe hano mu 2023 batemye ikawa n’amagereveriya ubwo bazanaga umuriro w’amashanyarazi, ariko twarategereje turaheba. Dusaba ko bajya batwishyura mbere yo gutangira ibikorwa nk’ibi, kuko ntibakunze kubahiriza ibyo batwizeza, kandi batubwiye ko bizakorwa.”

Ndagijimana Emmanuel na we avuga ko agomba guhabwa ingurane igera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ko amaze igihe kinini atarayibona.

Ati: “Njyewe bandimo hafi miliyoni ebyiri, kuko baje mu mpera za 2023. Reba aho bigeze! Tubona batinda kwishyura, kandi iyo tugeze ku buyobozi ntibaduha igisubizo gifatika. Ubu imyaka ibaye itatu. Bakwiye kutubwiza ukuri, byaba byanze bakatubwira impamvu byatinze. Ibi bitugiraho ingaruka kuko ibyo biti byadufashaga, ariko iyo batinze kutwishyura biratugiraho ingaruka.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Nyamasheke avuga ko iyo bamenye ikibazo cy’abaturage batishyuwe, bakurikirana dosiye zabo kandi bakabakorera ubuvugizi, yizeza abafite ikibazo ko bagiye kubikurikirana. 

Yagize ati: “Ubusanzwe ibijyanye no guhabwa ingurane bigira inzego zibishinzwe. Twebwe tubakorera ubuvugizi, kuko si twe dukora urutonde rw’abagomba kwishyurwa. Bikorwa n’abakozi ba REG babishinzwe, ariko badakorera ku ishami. Iyo tumenye ikibazo cy’abaturage, turabakurikiranira kugira ngo bishyurwe, ariko tugomba kuba twabonye urutonde rwabo.”

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2023/2024 igaragaza ko mu turere turindwi twasuwe hari hakiri amadosiye 1 266 y’abaturage batarishyurwa ingurane, zifite agaciro ka 806 079 023 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2025/2026, yavuze ko hari igisubizo cyateganyijwe ku kibazo cyo gutinda kwishyura ingurane mu mishinga minini Leta ikorana n’abafatanyabikorwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA