Nyamasheke – Bushenge: Mu gihe Jenoside yabaga basohoraga abarwayi bakabica
Imibereho

Nyamasheke – Bushenge: Mu gihe Jenoside yabaga basohoraga abarwayi bakabica

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 13, 2026

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere mu bitaro by’Intara bya Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, aho hari abaganga bishe bagenzi babo, kimwe n’interahamwe zinjiraga mu bitaro zikabisahura zikanasohora abarwayi n’abarwaza zikabica zikabajugunya mu byobo byo hanze y’ibitaro.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukambayire Therese ku wa 12 Gicurasi 2026 ubwo ibi bitaro byibukaga abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza n’Abatutsi bari babihungiyemo, abo mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho, yavuye imuzi akaga bahaboneye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukambayire wari ufite imyaka 15 gusa mu 1994, ubwo Jenoside yakorwaga, yavuze ko babanje guhungira ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba, kuri ubu cyubatsemo urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwa Gashirabwoba rushyinguyemo imibiri 20,213 barimo abo mu miryango ye biciwe muri iki kibuga.

Yavuze ko, we na bake bandi bari barokotse amasasu n’izindi ntwaro z’ interahamwe kuri icyo kibuga, bahungiye kuri ibi bitaro bahizeye gukira no kuvurwa kuko abenshi, na we arimo bari bakomeretse bikomeye, aho kuhabona ibyo bahizeraga bahabonera amakuba akomeye. Ati: “Twageze aha ku bitaro kumugoroba turinjira, twicara ku ibaraza tuvirirana, ntawe utuvugisha, bamwe mu baganga batureba bakabona turi nk’impyisi, tukibaza icyo twabacumuyeho kikatuyobera.”

Agaya cyane abaganga batabitayeho nyamara ari wo murimo barahiriye, bakarara mu mbeho nyinshi, ibikomere n’ imyotsi y’amasasu bari bavuyemo aho ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba, bamwe mu baganga babarebaga bavirirana aho kubavura bakavuga ko batatakaza umwanya wabo ku nyenzi. Ati: “Basohoraga abarwayi n’abarwaza bakajya kubica, bakabajugunya mu byobo byo ku nkengero z’ibitaro.

Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yigishije abaganga b’ubu kwakira neza ababagana, bagatandukana n’abo kuri Leta mbi bicaga abo bagahaye ubuzima. Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bakozi b’ibi bitaro, Ndayisaba Léonard wavuze ko byatewe n’ingengabitekerezo y’urwango yari yarabokamye, ari yo mpamvu mu buyobozi bwiza igihugu gifite ubu, iyo ngengabitekerezo igomba kurwanywa na buri wese.

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel, yihanganishije abarokokeye muri ibyo bitaro kimwe n’abafite ababo babiguyemo, ashimira ubuyobozi bwiza igihugu gifite ubu bwagaruriye abarokotse icyizere cyo kubaho. Yanaboneyeho kugaya ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakicwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, nyuma yo kwihanganisha ababuriye ababo mu bitaro bya Bushenge, n’ababirokokeyemo, yagaye abishe bakanica ababavuraga. Yashimiye byimazeyo ingabo zari iza RPA – Inkotanyi zabohoye igihugu zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati: “Ubutwari bwabo ni bwo dukesha kuba dushobora guterana uku turi hano, tukibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugashobora kwihanganisha no gufata mu mugongo abayirokotse.” 

Yongeyeho ati: “Ubwo butwari kandi ni bwo butuma dushobora kwamagana ubugwari bw’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, tukanamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abaterankunga babo. Yasabye abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro kuko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.

Ibitaro bya Bushenge byubatswe mu 1953, ari ivuriro rito, nyuma biba ibitaro, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabishegeshe cyane kuko uretse kubiburiramo abibukwa uyu munsi, byaranasahuwe cyane. Nyuma byongeye gukora, umutingito ubisenya byose mu 2008, byongera kubakwa bushya. Kugeza ubu abamaze kumenyekana bari abakozi ba byo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni 12.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Bushenge, Lt col (Rtd) Dr Phocas Nsengiyumva avuga ko bazakomeza kwita no gufata mu mugongo uko bashoboye imiryango y’ababyiciwemo n’ababirokokeyemo, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.

Abayobozi banyuranye baje gufata mu mugongo abakozi b’ibitaro bya Bushenge
Mukambayire Therese watanze ubuhamya yavuze ko akaga baboneye muri ibyo bitaro karenze uruvugiro
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yihanganishije abahuriye n’akaga bose muri ibi bitaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukankusi Athanasie yashimiye Perezida Kagame n’Ingabo yari ayoboye zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wAkarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie n’abandi bayobozi bunamira inzirakarengane 20,213 zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA