Ukraine yagabye ibitero bikomeye mu Burusiya bihitana batanu
Mu Mahanga

Ukraine yagabye ibitero bikomeye mu Burusiya bihitana batanu

KAMALIZA AGNES

May 17, 2026

U Burusiya bwatangaje ko bwibasiwe n’igitero cyagabwe n’indege zitagira abapilote za Ukraine kuva mu ijoro ryo ku wa 16 kugeza mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, cyaguyemo abantu batanu abandi barakomereka.

Ibyo bitero byagabwe mu murwa Mukuru Moscou no mu tundi Turere 14  ndetse no muri Crimea yigaruriwe n’u Burusiya; ni kimwe mu bikomeye bibaye muri iyi ntambara nubwo  Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko indege  nyinshi zarashwe. Ambasade y’u Buhinde mu Burusiya yavuze ko umukozi umwe wayo yapfuye abandi batatu barakomereka.

Guverineri wa  Moscou, Andrei Vorobyov yongeyeho ko umugore umwe yapfuye nyuma y’uko indege igonze inzu ye i Khimki mu majyaruguru ya Moscou, yongeraho ko  ibyo bitero byasenye n’ibikorwa remezo mu gihe ubutabazi bugikomeje.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko yarashe  indege zitagira abapilote 556 mu ijoro  mu gihe izindi 30 zarashwe  mu gitondo. Aljazeera yatangaje ko Ukraine yigambye ibyo bitero ivuga ko yanarashe ku ruganda rwa peteroli i Moscou no ku nganda zifasha ibikorwa by’igisirikari cy’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashimiye ibyo bitero, avuga ko bifite ishingiro  kandi ko ari igisubizo ku bitero bikomeje kugabwa n’u Burusiya mu mijyi ya Ukraine. Zelensky ati: “Ubushobozi bwa Ukraine bwo kurasa kure bwageze i Moscou, kandi turimo kubwira neza Abarusiya ko igihugu cyabo kigomba guhagarika intambara.”

Ibi bitero bibaye nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagaragaje ko intambara ishobora kuba iri hafi kurangira. Mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko yemera ko Moscou na Kyiv vuba bazagera ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA