Umuzamu Manuel Neuer yagarutse mu ikipe y’Igihugu y’u Budage nyuma y’uko mu 2024 nyuma y’irushanwa ry’ibihugu by’I Burayi yari yatangaje ko atazongera kuyikinira.
Manuel Neuer wujuje imyaka 40 muri Werurwe, agiye gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatanu nyuma yo gukina icya 2010, 2014, 2018 na 2022.
Uyu mugabo yubatse amateka cyane mu mwaka wa 2014 ubwo yafashaga u Budage gutwara Igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil muri 2014 ndetse agasoza umukino wa nyuma batsinzemo Argentine nta gitego yinjijwe.
Amaze gukinira igihugu cye imikino 124, akaba ari na we munyezamu wakiniye u Budage imikino myinshi kurusha abandi bose mu mateka yabwo.
Neuer wasohotse ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Julian Nagelsmann azifashisha mu gikombe cy’isi cya 2026, aciye agahigo ka Lothar Matthäus umaze imyaka 26 ari we mukinnyi ukuze wakiniye u Budage mu marushanwa akomeye, nyuma yo gukina EURO mu 2000 afite imyaka 39.
Muri uyu mwaka w’imikino, Neuer yitwaye neza cyane muri Bayern Munich aho yafashije iyi kipe kwegukana Bundesliga ndetse ikagera muri ½ cya UEFA Champions League. Yanongereye kandi amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo mu Budage, ibyatumye akomeza gutekerezwaho nabatoza batitaye ku kuba yari yasezeye muri iyi kipe y’Igihugu.
Mu bandi bakina mu izamu batoranyijwe hamwe na Neuer harimo Oliver Baumann ndetse na Alexander Nübel.
Manuel Neuer yitezweho gufatanya n’abarimo Kai Havertz uherutse gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza hamwe na Arsenal FC, Antonio Rüdiger wa Real Madrid n’abandi.