Nyirinkindi yagabiwe inka kubera indirimbo aherutse gukora
Amakuru

Nyirinkindi yagabiwe inka kubera indirimbo aherutse gukora

MUTETERAZINA SHIFAH

May 21, 2026

Umuhanzi Nyirinkindi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo avuga ko ari ubwa mbere yagabiwe inka ndetse ikanataha abikesheje indirimbo yahanze yitwa ‘Inkindi y’Intore’ akavuga ko byamuteye imbaraga.

‘Inkindi y’Intore’ inidirimbo igaruka ku buzima bw’umutware Semugeshi wo mu Bufundu kuri ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, aho igaruka ku mateka y’uburyo hari ibyo atumvikanye n’ababazungu agashaka gucika ariko ntibimuhire bikarangira afunzwe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyirinkindi avuga ko icyamuteye gukora iyo ndirimbo ari uko yakunze kuyumvana abasaza bari mu myaka ya za 80 mu bitaramo, akaza kubegera bakamufasha kuyimenya neza.

Yagize ati: “Nakunze kuyumva mu bitaramo abasaza n’abakecuru bayiririmba ariko sinyumve ahandi binsaba kubegera bambwira ko nabo bakuze bayumva gutyo aho wayumvanaga umuntu ejo ikimuka ukayumvana abandi ibinyejana bigenda biyihererekana ibitero bikibagirana. Bintera gufata umwanya ndabegera bamfasha kwegeranya ibitekerezo nyikora mu buryo bugezweho kugira ngo nsigasire ayo mateka.” 

Ni indirimbo imaze iminsi igera muri itanu ayishyize hanze akavuga ko uretse kuba yumva yarantanze umusanzu mu kubungabunga amateka yanishimiye ko ari cyo gihangano akoze umuntu akagikunda akanamugabira.

 Ati: “Ni indirimbo yakiriwe inakundwa cyane n’abantu bakuru bari mu myaka 30-80 kuzamura kuko hari abavuga ko bari barabuze aho bayikura icyakora biracyari ikibazo ku bakiri bato kuko batumva ibyo turirimba ikindi ni uko ari yo ndirimbo mu zo nakoze umuntu akayikunda ku rwego angabira, ubu inka yaranatashye.”

Nyirinkindi avuga ko amakuru yasomye agaragaza ko ‘Inkindi y’ intore’ ari umutware Semugeshi wo mu Bufundu mwene Nsekaboro wa Sentimbo ya Kazenga, bagakomoka kwa Kigeli Ndabarasa, uwo Semugeshi akaba yaravutse mu 1890 aza kugabirwa umusozi w’u Bufundu mu 1931.

Nyuma mu kwezi k’Ukwakira 1943 yaje kwamburwa uwo musozi n’abazungu bitewe n’uko atumvaga neza gahunda yabo yo kwaka umusoro asimburwa na Rutaremara; uretse kwamburwa umusozi w’u Bufundu  abazungu batanze itegeko ry’uko afatwa agafungwa imyaka 8 nyuma aza kwitaba Imana.

Iyo ndirimbo igaragaza uburyo Umutware Semugeshi yagerageje guhunga mbere y’uko afungwa ariko bikanga byose bikarangira afunzwe. Nyirinkindi asaba urubyiruko kumva iyo ndirimbo kugira ngo basobanukirwe amateka y’u Rwanda kugira ngo bibafashe gusobanukirwa amateka y’Igihugu bagomba kurinda no guteza imbere.

Amashusho yo mu ndirimbo agaragaza uko abazungu babujije Umutware Semugeshi guhunga
Umutware Semugeshi aryamishwa hasi agatotezwa
Inkindi y’Intore igaragaza ko Semugeshi yaje gufungwa imyaka 8 nyuma agapfa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA