Uburengerazuba bw’Isi bwamaze ibinyejana by’imyaka buyoboye aho bufatwa nk’umupolisi w’Isi kubera imbaraga mu bya Politiki, ubukungu n’igisirikare bwubatse bigatuma bugena imiyoborere n’ubuzima bw’Isi yose uhereye ku gushyiraho imipaka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agaragaza ko nubwo ubukoloni n’ubucakara byacitse mu bigaragara, imyumvire yuzuye ukwihenda y’ibihugu by’ibihangange igihari kandi igira ingaruka zikomeye mu gihe abatuye Isi yose bakwiye gukorana bumva ko bareshya mu gufata ibyemezo no gushaka ibisubizo.
Guhera mu kinyejana cya 15 kugeza mu cya 20, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika, Aziya ndetse n’ibice bimwe na bimwe bya Amerika byisanze mu bukoloni bw’Ubwami bw’Abami bo mu Burayi.
Icyo gihe ubutaka bwinshi bwarakolonijwe, hacibwa imipaka mishya n’imiyoborere igendanye n’inyungu z’Abakoloni. Amateka agaragaza ko nk’u Buhinde bwari bufite umugabane w’ubukungu bw’Isi ungana na 23% mu kinyejana cya 18 wagabanyutse ukagera munsi ya 4% mu kinyejana cya 20.
Inama ya Berlin yateranye mu 1885 yagabanyije Afurika ibihugu byari bikomeye by’u Burayi byirengagije imibereho n’imiyoborere y’Abanyafurika ishingiye ku muco gakondo wabo bikaba byarasize akaga gakomeye aho ibihugu byinshi bigihanganye n’ingaruka z’akajagari kakomotse kuri iyo miyoborere ya gikoloni.
Ibigo mpuzamahanga byavutse nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), byatangiye kuvugurura imiyoborere y’ubukungu bwatangijwe n’Uburengerazuba bw’Isi bigerageza kuyihindura ishingiye kuri demokarasi aho ibihugu byose bikeneye kwihitiramo.
Mu Nama ya 18 yiga kuri Politiki Mpuzamahanga yateraniye i Chantilly mu Bufaransa hagati y’itariki 24-26 Mata 2026, Perezida Kagame yagaragaje ko iyo myumvire y’imiyoborere ya gikoloni ikigaragara n’uyu munsi ikwiye guhinduka, kuko ibihugu byateye imbere na byo bihura n’ibibazo bikomeye, bityo bikeneye ubufatanye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere ngo haboneke umuti urambye.
Yagize ati: “Uburengerazuba bw’Isi burihenda uko mbibona, bibeshya ko bazi ibintu byose, ko bafite ibintu byose, ko bashobora gufata ibyemezo kuri buri kimwe cyose, bityo abandi batari abo mu Burengerazuba bw’Isi ntacyo bavuze, bagaca umurongo bikarangirira aho.
Ariko no muri ibyo bihugu imbere haracyarimo ibintu bigikeneye kwitabwaho, ni na yo mpamvu hazahora habaho ingorane muri buri gihugu haba mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, cyangwa ibindi bice by’uburengerazuba bw’Isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibihugu byitwa ko byateye imbere bicyibona nk’ibyafata ibyemezo ku batuye Isi, na byo bihura n’ingorane zisa cyangwa zirenze iz’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Yavuze ko igituma ibihugu bya Afurika n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere bikomeza kuba munsi y’imiyoborere y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ari uko na byo byakomeje kugendera ku mahame yashyizweho n’abandi aho kubaka imiyoborere yabyo yatuma bikorana n’Isi mu buryo butanga inyungu ku mpande zose.
Agendeye ku rugero rw’u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifite inkomoko ku miyoborere yimakaza amacakubiri yazanywe n’Abakoloni, Perezida Kagame yavuze ko Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikwiye kwishakamo ibisubizo bishingiye ku byo ifite.
Ati: “Mu kugerageza kubakira ku busa nk’uko byagenze mu gihugu cyanjye cyasenywe tugahera hasi tukagira intambwe dutera nubwo tutaragera aho twifuza kugera, twisubiyemo tubona imbaraga zo kongera kubaka Igihugu cyacu nubwo byadusabye kuba abafatanyabikorwa n’abandi bantu batandukanye bakaduha inkunga.
Kandi ntekereza ko umugabane na wo ukeneye gukora ibyo. Umugabane ukwiye kureba ibyo ufite, kuko ufite hafi ya buri kimwe cyose, abantu, imitungo kamere, umuco waturutse ku bumenyi bwinshi, n’ibikorwa byatuma abantu baterwa ishema n’abo bari bo. Ariko ibyo ntitubikora, ahubwo tugerageza kureba ahandi hantu.”
Yavuze ko kutishakamo ibisubizo ari byo biha urwaho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikagaragaza ko bihambaye.
Ati: “Iyo myumvire ikwiye kuvugururwa, ikwiye kwibazwaho natwe twese harimo n’abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi aho ikomoka. Hakwiye kuboneka ubwiyongere bw’ubutwererane no koroherana nta gutekereza ko uruhande rumwe ari rwo ruhitamo icyiza cyangwa ikibi, ibyo bikwiye kwangwa hanyuma hakimakazwa ikirere gihuza Isi yose.”
Yakomeje anenga uburyo ibyo bihugu byashyizeho ayo mabwiriza yitwa mpuzamahanga ariko na byo bikaba byarananiwe kuyagenderaho, ati: “Abantu bavuga iby’amabwiriza agenga imiyoborere mpuzamahanga. Ayo mabwiriza ni ayahe? Ni nde uyashyiraho? Niba mu by’ukuri dukwiye gukurikiza amabwiriza, none kuki dufite ibi bibazo harimo n’ibikomoka mu bihugu by’ibihangange?”
Yahamije ko abatuye Isi bose bafite byinshi bakeneye guhindura, ndetse n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikwiye kubona urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare rufatika mu iterambere rigera kuri buri wese.
