Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.
Abo banyeshuri bagejejweho ikiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen MK Mubarakh, hamwe n’abandi bajenerali n’abasirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu rwakozwe n’Ingabo za RPA.
Iki kiganiro cyakurikiye uruzinduko abanyeshuri bakoreye ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside aho baboneye umwanya wo kongera kuzirikana no gusesengura uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze.
Gen (Rtd) Kabarebe yasangije abo banyeshuri ubumenyi n’inararibonye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, agaragaza imbogamizi RPA yagiye ihura na zo, ndetse n’ibyemezo by’ingenzi byafashwe byatumye ingabo za RPA zisohoza inshingano yazo.
Yashimangiye ubwitange budasanzwe bw’abasirikare ba RPA bari bayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ingoyi y’ubuyobozi bubi no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiriye urugendoshuri aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye, ku mupaka wa Kagitumba, bakomereza no mu bindi bice.
Rwafashije abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa imipangire y’urugamba n’uko bishyirwa mu bikorwa kugira ngo birusheho kuzamura ubumenyi bwabo mu mikorere yo kuyobora abasirikare.



Yanditswe na MoD