Ruhango: Abarwanashyaka ba Green Party bahagurukiye kubungabunga ibidukikije
Politiki

Ruhango: Abarwanashyaka ba Green Party bahagurukiye kubungabunga ibidukikije

Imvaho Nshya

April 26, 2026

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (DGPR-Green Party) mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko bahagurukiye kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, bagamije guteza imbere u Rwanda.

Babigarutseho mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abayobozi biri shyaka ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2026.

Ubutumwa bw’ishyaka buri ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, bigaragaza ko amahugurwa yibanze ku bikorwa byo kurengera ibidukikishije mu Karere ka Ruhango, ahanini hakoreshwa ingufu zisubira, imikoreshereze y’ikoranabuhanga, umutekano ndetse n’uruhare rw’abarwanashyaka mu kwerekana isura nziza y’ishyaka mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro cyatanzwe na Byiringiro Samuel, ku ruhare rw’abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije, yabasabye kugira uruhare mu gufasha abaturage kurwanya iyangirika ry’ubutaka ahakorerwa ubucukuzi bw’umucanga uzwi nka Kayumbo.

Habimana Gustave, Perezida w’Ishyaka DGPR-Green Party mu Ntara y’Amajyepfo, yayoboye inama n’amahugurwa yahawe abayobozi b’Ishyaka ku rwego rw’Uturere kugira ngo bazabashe kongerera ubumenyi abo ku rwego rw’Imirenge.  

Ikiganiro yahaye itangazamakuru, Habimana yagize ati: “Muri manifesito yacu dufitemo ibikorwa byinshi harimo n’imishinga yo gufasha abaturage kuva mu bukene, duhereye ku barwanashyaka bacu mu Ntara y’Amajyepfo.

Dufite imishinga y’ubworozi bw’ingurube, ubw’inkoko kandi abo bwahereyeho bashoboye koroza abandi, aho twatangiriye twaragutse.”

Muhawenimana Eugène, umurwanashyaka wa DGPR-Green Party mu Karere ka Ruhango, avuga ko amahugurwa bahawe agamije kubafasha kwimakaza ihame rya demokarasi.

Agaragaza ko umurwanashyaka DGPR-Green Party yifuza, ari udacuruza ibiyobyabwenge, utabikwirakwiza, atarangwa no gutandukana n’uwo bashakanye ikindi urubyiruko rugashaka uburyo rwikorera rukiteza imbere.

Akomeza agira ati: “Ishusho nziza y’abarwanashyaka bacu ba DGPR-Green Party, izatuma abantu barushaho kumva Green Party icyo ari cyo mu Karere kacu ka Ruhango.”

Avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ibidukikije, bazajya batema igiti kimwe bagatera ibiti 20. Yongeraho ko bagiye gukora ubukangurambaga, abafite imirwanyasuri idasibuye, bashishikarizwa kuyisibura kandi bakayiteraho ubwatsi bw’amatungo.

Habimana avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gutera ibiti kugira ngo bishobore kubaha umwuka mwiza ariko no gufata ubutaka, ibyo ngo bizatuma ijwi ryabo rirushaho kuzamuka kuko bazaba bafashije Leta mu bikorwa by’iterambere.

Nikwigize Jeanne d’Arc, avuga ko amahugurwa bahawe azabafasha kwiteza imbere no kurengera ibidukikije bashingiye ku nyigisho bahawe n’ubuyobozi bw’ishyaka mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati: “Nize yuko mu gihe umuntu ashobora kuba atemye igiti kimwe yahita atera ibiti 10, aho bishoboka ukaba watera ibiti 20.”

Akarere ka ruhango, ni Akarere ka Gatanu Ishyaka DGPR-Green Party rimaze gutangamo amahugurwa mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo.

Habimana Gustave, Umuyobozi w’Ishyaka DGPR-Green Party mu Ntara y’Amajyepfo
Byiringiro Samuel, Umuyobozi w’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, yahuguye abarwanashyaka ku bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA