Umuturage wa Uganda yasubijwe inka yibwe ikazanwa mu Rwanda
umutekano

Umuturage wa Uganda yasubijwe inka yibwe ikazanwa mu Rwanda

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 27, 2026

Mbarushimana Julias, umuturage ukomoka mu Karere ka Kisoro muri Uganda, arashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwamushyikirije inka ye yari yibwe igafatirwa Mudugudu wa Mfashe, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo ho mu Karere ka Burera ku wa 14 Mata 2026.

Iyo nka yabonywe n’abaturage mu gashyamba bahita batanga amakuru mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano kuko bakekaga ko yibwe.

Inzego z’umutekano zakurikiranye inkomoko y’iyo nka bigaragara ko yibwe muri Uganda, hatangira urugendo rwo kuyisubiza nyirayo.

Mbarushimana yavuze ko yibwe inka ari iwabo muri Uganda, maze ayibura burundu atazi aho yagiye, ariko ngo mu gihe gito yahawe amakuru ko iri mu Rwanda kandi ko ubuyobozi bwo mu Rwanda bwifuza ko aza kuyifata.

Yagize ati: “Nari narataye icyizere cyo kongera kubona inka yanjye, mbese nari narahebye nzi ko uwayibye yayibaze, cyangwa yayijyanye ahantu kure. Kuba nyisubijwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ni iby’agaciro gakomeye kuri njye. Ibi bigaragaza imiyoborere myiza n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’umutekano w’u Rwanda washinze imizi.”

Yakomeje ashimangira ko ubujura budakwiye kwihanganirwa, aho buva hose, anavuga ko n’aho iwabo hari abiba amatungo bakajya kuyagurisha mu Rwanda, na bo bagomba gukurikiranwa, kandi ko azajya atanga amakuru ku bakekwaho kwiba muri Uganda bakazana ibijurano mu Rwanda.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko iyi nka yafatanywe umusore witwa Nduwayezu Jean Claude w’imyaka 22 y’amavuko, uyu munsi akaba afungiye kuri SItasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Cyanika, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza.

Abaturage bo mu Murenge wa Kagogo bagaragaje ko bishimira iki gikorwa, bavuga ko kigaragaza akamaro k’imibanire myiza y’ibihugu byombi mu kurinda umutekano w’abaturage.

Uwitwa Habimana Jean, yagize ati: “Iyo ibihugu bifitanye umubano mwiza, bituma n’umutekano wiyongera. Turasaba urubyiruko kwirinda ubujura ahubwo bagakora imirimo ibateza imbere, ntabwo ubuyobozi bw’u Rwanda bujya bwihanganira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi harimo n’ubujura.”

Nyiranzeyimana Claudine, na we yagize ati: “Birababaje kubona bamwe mu rubyiruko banga gukora bagahitamo ubujura. Ibi bidindiza iterambere ryacu, bityo tugomba kubirwanya twese, kandi buriya dukwiye kubana neza n’abaturanyi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira na rimwe abiba cyangwa abagerageza gutwara iby’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:“Umuntu wese uzafatwa yibye azahanwa n’amategeko. Turasaba abaturiye imipaka kwirinda magendu n’ubujura, kuko ari byo bikunze guteza ibihombo ku baturage no guhungabanya umutekano, cyane nk’abariya bazana ibiyobyabwenge biteza amakimbirane mu miryango n’ubukene.”

Nyuma yo gushyikirizwa inka ye, Mbarushimana yaherekejwe n’Imboni z’umutekano ayambukana ku mupaka wa Cyanika, asubira iwabo muri Uganda.

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’imibanire myiza hagati y’u Rwanda na Uganda bigira uruhare rukomeye mu kurwanya ubujura bwambukiranya imipaka no kurinda umutungo w’abaturage.

Nduwayezu Jean Claude ni we ukekwaho kwiba iyi nka muri Uganda
Mbarushimana yiyemeje kujya atangira amakuru ku gihe, by’umwihariko arebana n’abakora ubujura bwambukiranya imipaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA