Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abiciwe mu Mayaga mu Karere ka Ruhango, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 35 yimuwe aho yari ishyinguwe mu buryo budasubiza icyubahiro abacyambuwe bicwa mu buryo bw’indengakamere.
Agace kazwi nko mu Mayaga ni ahahoze hitwa Komini Ntongwe, ubu ni mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe mu Karere ka Ruhango, ahabarizwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi ruruhukiyemo abasaga 63,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari na rwo rwashyinguwemo iyo mibiri.
Amateka agaragaza ko mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, harimo abenshi bishwe n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye muri ako gace, zifatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bwari burangajwe imbere na Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yaranzwe n’ubugome bukabije bwagizwemo uruhare n’abari abayobozi bataye inshingano zo kurinda abaturage.
Yagize ati: “Aha ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi ni hamwe mu habereye Jenoside y’indengakamere mu gihugu cyacu, hiciwe Abatutsi benshi cyane kandi ubuhamya burahari mu ndirimbo, mu buhamya no mu biganiro bitandukanye, ubugome bwiyongereye kubera impunzi z’Abarundi zari hano zifashijwe n’Umuyobozi witwaga Kagabo Charles. Iyo uvuze izina rye abarokokeye aha ku Mayaga bongera gusubizwa mu bihe bibi banyuzemo.”
Munyurangabo Evode, uhagarariye Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), yavuze ko igikorwa cyo gushyingura iyi mibiri cyabaye urugendo rutoroshye, cyane cyane mu kumvisha imiryango ko igomba kwimura ababo nyuma y’imyaka 32.
Yashimiye abarokotse Jenoside bumvise umumaro wo gushyingura ababo mu cyubahiro n’ubuyobozi bwabashyigikiye muri iki gikorwa.
Ati: “Gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abacu ni urugendo rukomeye kandi rukomeje, kuko hari n’indi mibiri igishakishwa. Si ibintu byoroshye kumvisha umuntu kwimura uwe wari warashyinguwe, ariko turashimira abarokotse n’ubuyobozi badufashije gusobanukirwa agaciro kabyo ko gushyingura uwawe mu cyubahiro.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Nkulikiyinka Christine yashimangiye ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda, kandi ko gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka 32 ishize ari imwe mu nzira zo gukomeza gukira ibikomere.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guherekeza mu cyubahiro Abatutsi bishwe urw´agashinyaguro bisubiza agaciro ababuze ubuzima, bikanakomeza abarokotse, ni n’uburyo bwo kubungabunga amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Ubuyobozi buvuga ko hagikomeje urugendo rwo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye muri Komini Ntongwe, abaharokokeye bakaba bakomeje gusabira ababigizemo uruhare bose kugezwa imbere y’ubutabera.



