Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye igikorwa cyo gufungura Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe mu mujyi rwagati i Paris, rwiswe “Les Archives”.
Uyu muhango uteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, uritabirwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, Abadipolomate, abarimu, abashakashatsi n’abandi.
Urwibutso rwubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris n’Ishami ry’u Bufaransa ry’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA France), rukaba rwarakozwe n’umunyabugeni Grada Kilomba wavukiye muri Portugal.
Ni Urwibutso rugizwe n’ibice bibiri binini bifite ishusho y’urukiramende, ruzaba ahantu hahoraho ho kwibukira no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no guha icyubahiro abayizize.
Nyuma yo gufungura urwo rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barakirwa ku meza na Perezida Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron.
