Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica n’uyobora WTO
Amakuru

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica n’uyobora WTO

Imvaho Nshya

November 3, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Jamaica, n’uburyo bwo gukomeza kwagura inzego z’imikoranire harimo ubuzima, ingabo, ubukerarugendo n’ibindi.

Ibi biganiro byabaye ku wa 2 Ugushyingo, ubwo abayobozi bombi bari bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM 2026.

Ibirori by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Jamaica, n’uburyo bwo gukomeza kwagura inzego z’imikoranire harimo ubuzima, ingabo, ubukerarugendo n’ibindi.

Perezida Kagame kandi yanaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala, ku bufatanye bukomeje hagati y’impande zombi n’akamaro ko kongera ubucuruzi mu karere n’ishoramari hagamijwe kugera ku iterambere n’umusaruro birambye.

Inama ya 28 y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) iteraniye muri Antigua na Barbuda.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness baganiriye ku mubano w’ibihugu
Perezida Kagame yanaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa WTO ku guteza imbere ubucuruzi bwo mu karere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA