Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville
Politiki

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville

ZIGAMA THEONESTE

April 15, 2026

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida, Denis Sassou Nguesso, uherutse kongera gutorwa muri manda ya Gatanu.

Akimara kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Maya-Maya, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso, bigaragaza umubano mwiza wa dipolomasi uri hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata, i Brazzaville, azifatanya n’abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika mu muhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo muri manda y’imyaka itanu.

Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida uzabera kuri Sitade Ubumwe (La Concorde Multipurpose Sports Complex) iherereye mu Mujyi wa  Kintélé.

U Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye umubano umaze igihe kirekire ndetse n’ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi n’imicungire y’ubutaka n’izindi.

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Congo Denis Sassou Nguesso

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA