Perezida Kagame yakiriye Amb. wa Zimbabwe Charity urimo gusoza imirimo
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Amb. wa Zimbabwe Charity urimo gusoza imirimo

NYIRANEZA JUDITH

November 23, 2026

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe Charity Manyeruke, urimo gusoza imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda, baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bukomeje gutera imbere nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2026.

‎Ubwo bufatanye  bugaragarira mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, ingendo n’ibiganiro by’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ndetse no guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.

‎U Rwanda na Zimbabwe byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

‎Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ni mwiza kandi ushingiye ku bwubahane, imiyoborere, n’inyungu rusange z’ibihugu byombi. Ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, imiyoborere, n’ububanyi n’amahanga.

‎Inzego z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’ibihugi byombi harimo ubuhahirane n’ishoramari, Aho abacuruzi n’abashoramari bo mu Rwanda na Zimbabwe bakorana binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’ibigo bibishinzwe muri Zimbabwe, hagamijwe kongera ubuhahirane no gukuraho inzitizi z’ubucuruzi.

‎Mu burezi,  hari abarimu boherejwe na Zimbabwe bigisha mu bigo by’amashuri mu Rwanda nko muri za TTC, hagamijwe ko uburezi bugira ireme kuko habaho guhana ubumenyi n’ubunararibonye.

‎Muri Dipolomasi, hari ibiganiro hagati y’inzego z’Inteko Zishinga Amategeko kimwe n’amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’ubukungu, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.

‎

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA