Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar watangiye uruzinduko mu Rwanda
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar watangiye uruzinduko mu Rwanda

ZIGAMA THEONESTE

November 20, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mbere yo kwerekeza i Kibugabuga, mu Karere ka Bugesera, ahari urwuri rwe, ari na ho ibiganiro by’aba bayobozi bibera.

Ni uruzindo rufite aho ruhuriye no gutsura umubano utajegajega ibihugu byombi bisanzwe bifitanye cyane cyane ushingiye ku bukungu no mu bubanyi n’amahanga.

Ibihugu byombi bifatanya kandi mu mishinga itandukanye y’ishoramari mu bukerarugendo bishingiye ku bwubahane n’amahoro hagamijwe iterambere rirambye.

Bishimangirwa n’imigenderanire y’Abakuru b’Ibihugu ku mpande zombi.

Mu mwaka wa 2019, Emir wa Qatar yasuye u Rwanda aho hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bijyanye n’umuco, siporo n’ubukerarugendo.

U Rwanda na Qatar bahahirana mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho Qatar yagize uruhare rukomeye mu kubaka umushinga wose wo kubaka ikibuga cy’indege cya Kigali kiri mu Karere ka Bugesera, witezweho gutwara miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda, kizaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.

Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongera urujya n’uruza rw’abagenzi  mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ikibuga cyitezweho kuzakira abasaga miliyoni 14 buri mwaka bakinyura baza mu Rwanda n’abajya hirya no hino ku Isi.

Mu rwego rw’umutekano kandi ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’amahugurwa y’ingabo no guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Qatar ni umuhuza ugamije kugarura amahoro n’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihiriko ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazaba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi.

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Perezida Kagame yatwaye mu modoka Emir wa Qatar

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA