Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Igikomangoma Oheneba Yaw Otchere akaba Ambasaderi w’Umwami Asantehene w’Ubwami bwa Asante (Ashanti) muri Ghana. Umukuru w’Igihugu yabakiriye mu Biro bye Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026.
Baganiriye ku kwagura umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Asante, hibandwa ku mikoranire mu bucuruzi rusange, ishoramari n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Ubwami bwa Asante bwa Ghana bwatangijwe mu kinyejana cya 17 (hafi mu 1701) na Osei Tutu I, buzwiho kuba ubwami bukomeye buzwiho ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro nka zahabu, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ubu bwami buherereye mu bice byo hagati mu Majyepfo ya Ghana, bukaba bukomeje kuba igice gikomeye mu muco n’ubuyobozi bwa Ghana n’ubu buyobowe na Otumfuo Osei Tutu II. Asantehene ni umuyobozi mu bya politiki no mu by’imyemerere w’abaturage ba Ashanti. Icyakora nta mwanya wa politiki ahabwa muri Guverinoma ya Ghana.
U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano uhamye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu bukungu n’ishoramari.
U Rwanda rwashinze Ambasade yarwo muri Ghana guhera mu mwaka wa 2019, umwaka wabanjirije isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bwikorezi bwo mu kirere hagamijwe gushyigikira no kwihutisha guhuza inzira zoroshya ubuhahirane.
Guhera icyo gihe indege z’isosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru zerekeza i Accra mu Murwa Mukuru wa Ghana.

