Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Banki y’Isi muri Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo
Politiki

Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Banki y’Isi muri Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo

SHEMA IVAN

November 19, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Itsinda ry’abayobozi muri Banki y’Isi riyobowe na Perezida wayo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo, Ndiamé Diop, baganira ku bufatanye n’umusanzu w’iyi Banki mu iterambere ry’u Rwanda. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ayo makuru kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga iryo tsinda yari ayoboye, yari kumwe n’umujyanama wihariye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Francis Gatare na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), Murangwa Yusuf.

Banki y’Isi ni urwego mpuzamahanga rwashinzwe mu 1944, rufite inshingano yo gutanga inguzanyo n’inkunga byo gushyigikira imishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Kuva tariki ya 14 Werurwe kugeza tariki ya 9 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bifitanye imishinga itandatu irimo iyo kurengera ibidukikije, guteza imbere serivisi yo gutwara abantu mu mijyi, gufasha impunzi ndetse no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Muri iyi mishinga yose, Banki y’Isi yateganyaga guha u Rwanda miliyoni 531,81 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 763,3 Frw) zo kurufasha kuyishyira mu bikorwa, mu gihe Inama y’Ubutegetsi yayo yabyemeza.

Perezida Kagame yarikiye Ndiamé Diop, n’itsinda yari ayoboye baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki y’Isi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA