Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema wishimiye kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula One mu gihe cyimyaka 10 ruhereye mu 2030.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yashimiye Hichilema washimiye u Rwanda, ashimangira iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda na Afurika muri rusange.
Yagize ati: “Urakoze cyane muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema. Iyi ni intambwe ikomeye ku Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange. Dutegereje kuzakorana namwe ndetse n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika, kugira ngo iri rushanwa rya Grand Prix rizagende neza kandi ribe ishema ry’Umugabane wose.”
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwari igisubizo ku bwo Perezida Hakainde Hichilema yari yashyize kuri X kuri uyu wa Kane, ashima u Rwanda ku bw’amasezerano rwahawe yo kwakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 guhera mu mwaka wa 2030.
Ati: “Muvandimwe wanjye, Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose ku bwo kugerwaho kw’amasezerano yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu Rwanda. Iyi ni intambwe ikomeye mu mateka, igaragaza umuhate, icyerekezo n’umurava mu kazi karangwa n’ubunyamwuga. Zambia isangiye n’u Rwanda ishema n’ibyishimo by’iyi ntambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”
Ku wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA) bwemeje ko u Rwanda ruzakira ‘Formula 1 African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.
Hari hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya ‘Formula One (F1)’, dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika, aho iryaherukaga ryakiriwe na Afurika y’Epfo.
Kwakira iri rushanwa byitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n’ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda no kugaragaza isura yagutse y’iterambere rya Afurika muri rusange.