Perezida Kagame yatangije umwiherero w’abagize Guverinoma
Politiki

Perezida Kagame yatangije umwiherero w’abagize Guverinoma

KAYITARE JEAN PAUL

March 19, 2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije umwiherero witabiriwe n’abagize Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu.

Ni umwiherero urimo kubera ku Ntare Arena mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko umwiherero uzamara iminsi ibiri.

Ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X rukoreshwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugira buti: “Kagame yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, uribanda ku kugera ku ntego z’Igihugu hagamijwe guteza imbere imibereho n’ubukungu”.

Umwiherero ni kimwe mu bisubizo u Rwanda ruvoma mu mateka yarwo ya kera kuko amateka agaragaza ko Abatware ku nzego zitandukanye bahuriraga hamwe bakaganira ku bibazo byugarije rubanda n’igihugu, hagashakwa intsinzi n’inzira zanyurwamo ngo bikemuke.

Amafoto: Village Urugwiro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA