Perezida Kagame yihanganishije abacururiza muri GOICO Plaza yibasiwe n’inkongi
Imibereho

Perezida Kagame yihanganishije abacururiza muri GOICO Plaza yibasiwe n’inkongi

ZIGAMA THEONESTE

October 12, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza abaturage bo mu Karere ka Musanze nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, igatwika ibicuruzwa byinshi byari biyirimo.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ho yabibwiye (RBA) mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2026.

Yagize ati: “Twakiriye ubutumwa bwo kutwihanganisha no kudukomeza buturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Turashimira Perezida waduhumurije, akihanganisha abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru.”

Yakomeje avuga ko muri ubwo butumwa Perezida Kagame yasabye abaturage kudacika intege, ahubwo bakibuka ko GOICO yagezweho binyuze mu bufatanye bw’abaturage, bityo ko n’ibindi byinshi bashobora kubigeraho.

Ati: “Ubutumwa bw’ingenzi yatwoherereje ni ukudusaba kudacika intege no kwibuka ko GOICO yagezweho binyuze mu bufatanye n’imikoranire, kandi ko n’ibindi byinshi kurushaho bizagerwaho.”

GOICO ni inyubako nini y’isoko ryo mu Ntara y’Amajyaruguru, yakoreragamo abacuruzi barenga 2 000.

Inkongi yadutse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu yibasiye igice kinini cy’iyo nyubako, kuva ku gisenge kugera ku igorofa rya mbere. Abayobozi batangaje ko igorofa ryo hasi ari ryo ryangiritse bidakabije.

Abagize ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara muri Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda n’abaturage bahurije hamwe imbaraga kugira ngo bazimye uwo muriro, wazimijwe mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Impamvu yateye iyo nkongi ntiramenyekana neza, nta muntu wahasize ubuzima, ariko abantu babiri bakomeretse byoroheje, abandi 15 barahungabana bitewe n’icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko benshi mu bagizweho ingaruka n’ihungabana bari bajyanywe kwa muganga basezerewe ku Cyumweru.

Ku Cyumweru, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda byatikiriye muri iyo nkongi, yongeraho ko inyubako y’ubucuruzi ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

Yagize ati: “Nk’ubuyobozi bw’ibanze, inshingano zacu ni ugutega amatwi abacuruzi, gukora isuzuma no kumenya ibyo buri mucuruzi akeneye, yaba uwari ufite igishoro kinini cyangwa gito, uwari ufite ubwishingizi bw’ibikorwa bye n’utari abufite.”

Guverinoma yihanganishije abaturage n’abacuruzi bagizweho ingaruka n’iyo nkongi. Ni mu gihe mu itangazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye ku Cyumweru, yavuze ko Guverinoma izatanga inkunga yo gusana iyo nyubako.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA