Ku mugoroba wo ku wa 29 Mata 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye i Riyadh Air Metropolitano Stadium warangiye Atletico Madrid inganyije na Arsenal igitego 1-1. Ni amakuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Mata 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mbuga nkoranyambaga.
Mu itangazo, Village Urugwiro bagize bati: “Kuri uyu mugoroba, Riyadh Air Metropolitano, Perezida Kagame yitabiriye umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wahuje abafanyabikorwa ba Visit Rwanda, Arsenal na Atlético Madrid, warangiye banganyije igitego 1–1”.
Ibitego byombi byatsinzwe na Viktor Gyökeres na Julián Alvarez kuri penaliti. Umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza kuri Emirates Stadium, ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026.
Aya makipe yombi y’umupira w’amaguru afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda yo kwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rwinjiza amadovize aturuka mu bukerarugendo. Si ibyo gusa kuko Visit Rwanda inagaragaza isura ya nyayo kandi nziza y’u Rwanda ndetse n’amateka y’igihugu akarushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.






