Abaturage 7,437 bo mu Mirenge ya Gashenyi na Muyongwe yo mu Karere ka Gakenke, bamaze kugezwaho amazi meza nyuma yo kuvugurura umuyoboro wa kilometero 31.8 binyuze mu mushinga ugamije kurwanya igwingira (Stunting Prevention and Reduction Project-SPRP), uterwa inkunga na Banki y’Isi.
Uyu mushinga watangiye guhera muri Gicurasi 2024 ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ukaba waribanze ku kuvugurura umuyoboro wa Mugamba I mu Murenge wa Gashenyi no kongerera imbaraga umuyoboro wa Mataba-Gitovu mu Murenge wa Muyongwe.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barishimira intambwe imaze guterwa mu kubegereza amazi meza, aho ingo 1,653 ari zo zimaze kuyagezwaho mu miyoboro ivuguruye, mu gihe biteganywa ko uyu mushinga uzasoza hamaze kwiyongeraho izindi ngo 1,569 na zo zigizwe n’abaturage barenga 7,000.
Abaturage bamaze kwegerezwa amazi mu miyoboro ivuguruye, bahamya ko ubuzima bwabo bwari bwarazahajwe cyane n’ibura ry’amazi, aho bamwe byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya kuvoma, ndetse rimwe na rimwe bakabura ayo kunywa burundu.
Uwamariya Chantal, utuye mu Murenge wa Muyongwe, yagize ati: “Mbese mbere byari ikibazo gikomeye cyane. Amazi twayabonaga bigoranye, hari ubwo twajyaga kuvoma mu bishanga kuko nta handi twari kuyakura. Hari n’igihe twararaga tudakarabye kubera kuyabura. Ibyo byaduteye umwanda, abana bacu bakarwara indwara ziterwa n’isuku nke.”
Niyonkuru Jean Bosco wo mu Murenge wa Gashenyi, na we yemeza ko ubuzima bwari bubi mbere y’uko amazi meza aboneka hafi. Yagize ati: “Twavomaga kure cyane kandi amazi ntiyabonekaga buri gihe. Hari ubwo twamaraga iminsi ibiri tutarabona amazi ahagije yo gukaraba cyangwa koza ibikoresho. Abana bahoraga barwaye impiswi n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. Ubu byarahindutse cyane.”
Kuri ubu, aba baturage bavuga ko bishimira impinduka zigaragara mu buzima bwabo. Amazi bayabona hafi, bakayakoresha mu isuku, gutegura amafunguro no kuhira imyaka, bikabafasha no kunoza imirire myiza y’imiryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yavuze ko kuvugurura no kwagura iyi miyoboro byagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati: “Ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amazi byatumye tugabanya cyane indwara ziterwa n’isuku nke, binongera umutekano w’isuku mu ngo. Abaturage ntibagisiba imirimo yabo cyangwa ngo abana basibe amashuri bajya kuvoma. Ibi ni intambwe ikomeye mu iterambere ry’Akarere kacu.”
Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibi bikorwa remezo, bakabirinda no kubikoresha neza kugira ngo birambe bibagirire akamaro. Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kubungabunga aya mavomo n’imiyoboro, no gukoresha amazi neza birinda isesagura, kuko ari umutungo rusange ugomba kurindwa na buri wese.”
Byongeye kandi, imirimo yo kongerera imbaraga umuyoboro wa Bushyombori mu Murenge wa Rusasa iracyakomeje, aho biteganyijwe ko uzarangira mu 2026 ugejeje amazi meza ku zindi ngo 1,569, ugafasha abaturage barenga 7,000.
Abaturage bavuga ko kuri ubu, ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo bugaragara, aho isuku yiyongereye, indwara zikagabanuka, ndetse n’iterambere ryiyongera mu miryango yabo, byose babikesha kwegerezwa amazi meza.
