Miliyari 3 Frw zashowe mu gutanga imbabura zironderereza ibicanwa mu Burasirazuba
Imibereho

Miliyari 3 Frw zashowe mu gutanga imbabura zironderereza ibicanwa mu Burasirazuba

HITIMANA SERVAND

April 30, 2026

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa, binyuze mu Mushinga w’imyaka itandatu ugamije kubakira abaturage b’Intara y’Iburasirazuba ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe (TREPA).

Mu muri iyi Ntara hazatangwa imbabura zirondereza ibicanwa 93,000 zizatwara miliyari zisaga 3 na miliyoni 69 zamafaranga y’u Rwanda. Bamwe mu batangiye guhabwa izo mbabura ni abo mu Karere ka Nyagatare, ahategerejwe izigera ku 14,000 zizatwara miliyoni zisaga 462 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Abaturage bamaze guhabwa izo mbabura, bagaragaza ko ziziye igihe kuko zizabafasha gukoresha ibicanwa bike, bikongerera imbaraga gahunda yo kubungabunga ibidukikije ndetse no kwizigama.

Habagusenga Leocadie wo mu Murenge wa Mukama, agira ati: “Inaha twe kubona ibicanwa bisigaye bitugora cyane. Inkwi zirahenda kurusha ibiribwa. Amakara yo ntakunze kuboneka, kandi aba ahenze. Gusa aho mboneye iyi mbabura ndabona ndi gukoresha inkwi nke cyane ugereranyije n’izo nakoreshaga. Inkwi za 700 Frw nazikoreshaga umunsi umwe ariko ubu zirakora iminsi itatu.”

Akomeza agira ati: “Ikindi cyiza kuri izi mbabura ni uko zifite n’uburyo bwo gucanamo ibyatsi. Yaba ibisigazwa byo ku myaka urabitunganya ukabishyiramo bikagutekera.  Ndabona zizadufasha cyane pe!”

Mutuyimana Anita na we avuga ko akenshi mu byaro uburyo bwo guteka bagira ari ubukoresha inkwi. Ni mu gihe kuri ubu badafite n’amashyamba aho basigaye bazigura nk’ibindi bicuruzwa byose kandi ubushobozi bwa bamwe muri bo budahagije.

Yongeraho ko kubona imbabura ikoresha ibicanwa bike bizagabanya umutwaro ku gutegura amafunguro.

Ati: “Iyi mbabura irafasha no mu gucunga neza twa dukwi wabonye wiyushye akuya. Utwo wari gucana rimwe n’uducana kabiri bizaba bigufashije. Turashima no kuba ubuyobozi bugira icyo bukora mu gushaka uko abantu bakoresha ibicanwa bike kuko biragoye kubibona. Bizanatuma n’utwo duti turi ku misozi tudashiraho.”

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko kuri ubu inkwi zisigaye zibahenda cyane

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague asaba abahabwa imbabura gukomeza kuzikoresha neza anizeza n’abatarazibona ko hari gahunda yo kuzigeza kuri benshi bashoboka.

Ati: “Biri mu nshingano z’ubuyobozi dufatanyije n’abafatanyabikorwa gushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage bacu cyane cyane abadafite ubushobozi. Ikibazo cy’ibicanwa rero gikomeje kugaragara hirya no hino, akaba ari yo mpamvu dushakira ibisubizo ku mbabura nka ziriya zirondereza ibicanwa.”

Yaboneyeho gusaba n’abaturage bafite ubushobozi kuyoboka iyo gahunda bitabasabye gutegereza inkunga ya Leta kuko bigira inyungu nyinshi zirimo no gutanga umusanzu ufatika mu kubungabunga ibidukikije.

Maniragaba Ephrem, Umukozi mu mushinga TREPA yavuze ko imbabura imwe mu zo barimo gutanga ifite agaciro ka 33,000 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko ikaba ihabwa umuturage utanze uruhare rw’amafaranga 3,000 andi akayishyurirwa n’uyu mushinga.

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), kivuga ko mushinga TREPA watangiye mu mwaka wa 2021 ukaba witezweho gusozwa mu mwaka utaha wa 2027, aho witezweho kugarura amashyamba kuri hegitari 60,000 zari zibasiwe n’ingaruka z’izuba ryinshi kandi unafashe abahinzi bato basaga 75,000 kwigobotora ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga washowemo akayabo ka miliyoni 46 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga miliyari zisaga 62 z’amafaranga y’u Rwanda, ushimirwa ko mu gihe ubura umwaka umwe ngo ugane ku musozo wamaze kugaragaza impinduka zikomeye ku abaturage n’ibidukikije mu Ntara y’Iburasirazuba, ahamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka 70 %. 

Muri gahunda yo kubungabunga icyanya gikomye cya Pariki y’Igihugu y’Akagera, uyu mushinga umaze gutera ibiti bya gakondo kuri hegitari 400.

Muri uyu mwaka 2025/2026, ugomba gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 12,000 ugasazura amashyamba ya Leta ashaje kuri ha 750, gutera ibiti ku nkengero z’imihanda n’ibiyaga kuri hegitari 350, ndetse uzatanga n’ibiti by’imbuto ziribwa 140,000.

Amasambu y’abaturage yatewemo ibiti bivangwa n’imyaka bifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA