Perezida Kagame yakurikiye umukino wa Paris Saint-Germain na Bayern Munchen 
Siporo

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa Paris Saint-Germain na Bayern Munchen 

SHEMA IVAN

April 29, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakurikiye umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, wahuje Paris Saint-Germain na Bayern Munchen. 

Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, ukinirwa kuri Stade ya Parc des Princes ndetse ukurikirwa n’abarimo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, Perezida wa Paris Saint Germain Nasser Al-Khelaïfi n’abandi. 

Iminota 90 y’umukino yarangiye Paris Saint-Germain itsinze Bayern Munchen ibitego 5-4.

Ibitego bya Paris Saint Germain byatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia watsinze bibiri, João Neves watsinze kimwe, na Ousmane Dembélé watsinze bibiri, mu gihe ibya Bayern Munich byatsinzwe na Harry Kane, Michael Olise, Dalot Opamecanoo na Luis Díaz.

Uyu mukino wanditse amateka yo kubonekamo ibitego byinshi nyuma y’uwa ½ muri European Cup wo mu 1960, Eintracht Frankfurt yatsinzemo Rangers 6-3.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Budage kuri Allianz Arena, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026.

Paris Saint Germain yageze muri ½ isezereye Liverpool yo mu Bwongereza ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mukino wabaye ku wa 14 Mata 2026. 

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Mata 2026 yashimiye iyi kipe yageze muri iki cyiciro, n’izindi kipe z’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda. 

Yagize ati: “Twishimiye abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, Paris Saint-Germain F.C. na Atlético de Madrid, ku ntsinzi bagezeho. Bagaragaje umukino mwiza cyane kandi bakwiriye umusaruro babonye. Tubifurije amahirwe masa mu cyiciro gikurikiraho.”

Ikipe ya Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kuva 2019, ikaba yaravuguruwe mu mwaka ushize wa 2025 aho iyo mikoranire izageza mu 2028. 

Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Perezida Kagame yarebye umukino wa UEFA Champions League PSG yatsinzemo Bayern Munchen
Perezida Paul Kagame yahawe impano na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi
Ubwo Perezida Kagame yari akurikiye umukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Bayern Munich
Byari ibyishimo ku bafana ba Paris Saint-Germain nyuma yo gutsinda Bayern Munchen mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League
Umukino wabereye kuri Stade Parc des Prince ya Paris Saint- Germain
Paris Saint Germain yatsinze Bayern Munchen ibitego 5-4 imbere ya Perezida Kagame

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA