Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi yibutse abakozi, abanyeshuri hamwe n’abandi batutsi bari bahungiye mu ishuri ryahoze ari EAFO Nyamishaba, ubu ni mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bibutswe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside ku ishuri ryahoze ari ETO Kibuye ari naho hakorera Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi, hashyirwa indabo ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyamishaba zinashyirwa mu Kivu mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa mu kiyaga.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi, cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, inzego z’umutekano muri iyo Ntara, ubuyobozi n’abakozi ba Politekinike, imiryango ifite ababo biciwe muri EAFO Nyamishaba.
Ingabire Dominique, Umuyobozi wa Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi, yavuze ko EAFO Nyamishaba nk’ikigo cy’amashuri cyabagamo abanyabwenge, abatutsi bakikije iryo shuri bahungiyemo bazi ko bahakirira ariko abicanyi bahabamburira ubuzima, bamwe babaroha no mu kiyaga cya Kivu.
Agira ati: “Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi aba bose tubibuka.
Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranwe ingufu n’ubukana bwinshi, bituma idutwara abacu benshi, bitewe n’uko abayigizemo ruhare runini ari urubyiruko.
Twebwe nk’ikigo, kwibuka Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni ukwigisha urubyiruko amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo basobanukirwe ibyabaye, birinde ivangura iryo ari ryo ryose babashe gusigasira ibyiza igihugu cyacu kimaze kugeraho.”
Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku bufataye n’inzego zitandukanye harimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Umuryango Ibuka n’Uturere, Politekiniki y’u Rwanda Koleji ya Karongi yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya abanyeshuri n’abakozi b’ibyahoze ari ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba bazize Jonoside yakorewe abatutsi.
Ingabire, Umuyobozi wa Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi, yabwiye Imvaho Nshya ko raporo ikubiyemo amakuru y’ibanze yavuye mu bushakashatsi yakozwe kandi ko izashyikirizwa inzego zibifitiye ububasha kugira ngo amakuru yabonetse yemezwe.
Ati: “Amazina y’abazize Jenoside yagaragaye n’amara kwemezwa azahuzwa n’andi twari dusanganywe, amwe azongerwe ku kimenyetso cy’urwibutso cyubatse muri Kaminuza, andi azashyirwe ku kimenyetso cy’urwibutso kizubakwa hano i Nyamishaba nk’ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro bambuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, kandi ko tutabibuka ku munsi nk’uyu gusa, ahubwo duhora tubibuka.”
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, Politekiniki y’u Rwanda Koleji ya Karongi yagiye ikora ibikorwa bitandukanye byo kubafata mu mugongo no kubafasha.
Politekiniki y’u Rwanda Koleji ya Karongi yatanze amatungo magufi yahawe urubyiruko rw’i Twumba, inka, kubakira amacumbi abatishoboye barokotse Jenoside no kuvugurura amacumbi, inatanga umuriro w’amashanyarazi ku batishoboye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko abana bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kwemera kwakira ayo mateka, bakirinda guhakana ibyabaye ahubwo bagafasha kwamagana ikibi.
Ati: “Abakoze Jenoside bakwiye kubyemera, bakabyicuza, bakiyemeza kwitandukanya nabyo, hakubakwa ubumwe bwacu kuko ari byo bizaduha kurambira mu gihugu cyacu twese tunezerewe.”
Agaragaza ko abatazahinduka bizakomeza kubagiraho ingaruka yaba arabagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abarimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bitazihanganirwa kandi ko na bo batazihanganirwa.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bushima Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko birinze kuba uko umwanzi ashaka, bubasaba gukomeza kwigirira icyizere birinda guheranwa n’ishavu n’agahinda.
Agira ati: “Mukomeze ubutwari bwo kubaho no kwiyubaka kuko ubuyobozi bwiza dufite ubu, bwiyemeje gusubiza agaciro abagateshejwe no kubafasha kwiyubaka. Abanyeshuri, abarimu ndetse n’abaturage baturiye ishuri rya RP Karongi mukomeze kugira uruhare mu rugamba ndetse no mu ngamba Leta yafashe zo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”
Nkurunziza Jean Marie Vianney watanze ikiganiro yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda asaba abari mu gikorwa cyo kwibuka, kudaha agaciro ibivugirwa ku mbugankoranyambaga bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagwire Dancille warokokeye Jenoside muri Nyamishaba yagarutse ku kaga yahuye nako ubwo yari umunyeshuri, aho Abatutsi bahagurutswaga mu ishuri kandi bagakubitwa cyane.
Yavuze ko bajyaga babazwa ufite itushi rinini kandi mu by’ukuri ngo atari cyo kigamijwe. Bagwire avuga ko ibyo yabonesheje amaso ye bidakwiye kongera kubaho mu Rwanda. Yavuze ko umuryango we wari ugizwe n’abantu 12 ariko basigaye ari babiri.
Ikigo cya Politekiniki y’u Rwanda Koleji ya Karongi, kibumbiyemo ibigo bibiri ari byo; icyahoze ari ETO Kibuye cyatangiye mu 1989 cyigisha imyuga inyuranye ndetse n’icyahoze ari EAFO Nyamishaba cyatangiye mu 1965 cyigisha ibijyanye n’ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo n’amashyamba. Mu 1982 ni bwo cyeguriwe Minisiteri y’Uburezi gitanga impamyabushobozi za A2.























































Amafoto: Olivier Tuyisenge