Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye amakipe ya Paris Saint-Germain F.C yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne, nyuma yo gukomeza muri ½ cya UEFA Champions Leauge.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Mata 2026.
Yagize ati: “Twishimiye abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, Paris Saint-Germain F.C. na Atlético de Madrid, ku ntsinzi bagezeho. Bagaragaje umukino mwiza cyane kandi bakwiriye umusaruro babonye. Tubifurije amahirwe masa mu cyiciro gikurikiraho.”
Aya makipe yombi yabigezeho mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2026, aho Atlético Madrid yasezereye FC Barcelone ku giteranyo cy’ibitego 3-2, naho Paris Saint-Germain isezerera Liverpool ku giteranyo cy’ibitego 4-0.
Amakipe ya Paris Saint Germain na Atlético de Madrid asanzwe afitanye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza ibikorwa by’u Rwanda mu buryo butandukanye.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amadovize aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka y’Igihugu bikarushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.