Kwibuka ni inshingano, igihango n’amateka aduhuza nk’Abanyarwanda – Irere
Imibereho

Kwibuka ni inshingano, igihango n’amateka aduhuza nk’Abanyarwanda – Irere

NYIRANEZA JUDITH

April 15, 2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo mu Karere ka Ngoma, ahashyinguwe abarenga ibihumbi 25. Yibutsa ko Kwibuka ari inshingano, igihango ndetse n’amateka ahuza Abanyarwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, ahazirikanwaga itariki ya 14 ishyira 15 Mata, ubwo Abatutsi bo muri ako gace bishwe urw’agashinyaguro.

Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano, ni igihango kandi ni n’amateka aduhuza nk’Abanyarwanda. Ku bato n’urubyiruko, kwibuka ni umwanya wo kumenya aho twavuye ariko cyane cyane ni umwanya wo gutegura aho igihugu kigana, mufite amahirwe akomeye yo gukurira mu gihugu gifite amahoro n’iterambere, Igihugu  kizira amacakubiri.”

Irere yakomeje agaragariza urubyiruko ko kubera ayo mahirwe bafite, bagomba kwimika icyiza bakirinda amacakubiri n’urwango, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Ni amahirwe bakuru banyu batagize, ayo mahirwe akwiye kubabera inshingano n’ishingiro yo guhitamo icyiza, kwirinda amacakubiri n’urwango urwo ari rwo rwose. Ntimwabaye mu mateka mabi yatugejeje ku mateka mabi ya Jenoside bityo, nta mpamvu n’imwe  mufite yo gukurana ingengabitekerezo yayo.”

Yabasabye gusigasira amateka y’ukuri bamagana abashaka kuyagoreka, ahubwo bagaharanira kubaka u Rwanda ruteye imbere ruzira amacakubiri.

Ati: “Nimusigasire amateka y’ukuri, muyige kandi muyasobanukirwe, uwagerageza kuyagoreka mumwamagane, mube abarinzi b’u Rwanda ruzira amacakubiri, ejo hazaza h’u Rwanda ni mwe muzahagena, amahitamo ni ayanyu kandi twizeye ko muhitamo kandi muzanakomeza guhitamo neza mu kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri, u Rwanda rwiza rufite ubumwe n’iterambere birambye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere, yibukije ko buri wese afite inshingano yo kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko ikigaragara mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Karere.

Ati: “Nubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32,  abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  baracyagaragara,  by’umwihariko muri bimwe mu bihugu duturanye, turasaba buri wese kwiha inshingano  yo kwamagana abagoreka amateka, abakoze Jenoside n’abakomeje guhembera ubwicanyi, bagomba kugaragazwa kandi bakagezwa imbere y’ubutabera.”

Yasabye abagifite amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga.

Ati: “Turongera gusaba abafite amakuru yafasha kubona imibiri itarashyingurwa kuyatanga, kugira ngo abacu bose bataraboneka bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye.”

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rugendo rwo kwiyubaka, kandi ko ingufu zahagaritse Jenoside ziyongereye, zikubye kenshi bityo agahamya adashidikanya ko Jenoside itazongera ukundi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA