Ras Kimeza yatangaje umwihariko wo kwibuka   Bob Marley muri uyu mwaka
Imyidagaduro

Ras Kimeza yatangaje umwihariko wo kwibuka Bob Marley muri uyu mwaka

MUTETERAZINA SHIFAH

May 11, 2026

Abateguye igitaramo cyo kwibuka Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley batangaje umwihariko uri mu gitaramo cy’uyu mwaka cyateguwe mu rwego rwo kumwibuka avuga ko bagamije gusakaza ubumwe n’amahoro mu batuye Isi.

Hashize imyaka 45 Bob Marley yitabye Imana, kuko inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye tariki 11 Gicurasi 1981, ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi aracyafatwa nk’intwari by’umwihariko ku barasita (Rasta).

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, abakundaga uwo muhanzi (Abarasita) bo mu Rwanda n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi, kuri uyu wa mbere, barahurira mu gitaramo bise ‘45th Tribute to Bob Marley’ kigamije kumwibuka.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mugirima Jean uzwi nka Ras Kimeza Original uhagarariye kompanyi ya Holy Jah Doves yatangaje ko uretse kuririmba no kwibuka Bob Marley icyo gitaramo kigamije gusakaza amahoro n’ubumwe ku Isi hose.

Yagize ati: “Igitaramo cy’uyu mwaka gishingiye ku nsanganyamatso igiri iti: “Duharanire kubaka ubumwe n’amahoro mu rukundo rwa Jah’. Turakangurira urubyiruko aho ruri hose ku Isi kugira urukundo bagaharanira amahoro kuko ari byo bizatuma Isi imera neza.”

Akomeza avuga ko icyabateye guhitamo iyo nsanganyamatsiko bashingiye ku bibazo bifitanye isano n’intambara zirimo kuba hirya no hino ku Isi kuko bikoma mu nkokora urukundo, ubumwe n’amahoro.

Ati: “Icyaduteye guhitamo iyo nsanganyamatsiko ni uko hirya no hino ku Isi hari intambara, uhereye hirya aha mu baturanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi, mbega amahoro ni make ku Isi, ni yo mpamvu dukangurira urubyiruko kutishora mu ntambara ahubwo bagaharanira ubumwe n’amahoro.”

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kiriburirimbemo Uhulu Groove Band, Ben Nganji, Mystic Reveration Band, Ras Alimas, DJ Thom waturutse mu Budage, Holy Jah Doves Band n’abandi benshi.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kiri bube ku mugoroba w’itariki 11 Gicurasi 2026, kikabera muri Classic Hotel iherereye Sonatube mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana ya ‘Raggae’ kwizihirwa Bob Marley.

Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley yavutse tariki 6 Gashyantare 1945 akaba yaritabye Imana tariki 11 Gicurasi 1981 azize kanseri, ariko ibihangano bye biracyakunzwe na nyuma y’imyaka isaga 40 ishize atabarutse.

Mu bari butarame harimo Holy Jah Band yaririmbye ‘Maguru ya Sarwaya’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA