Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rwatangaje ko ibikorwa byose by’ubukerarugendo no gusura u Rwanda bikomeje gukorwa nk’ibisanzwe, rushimangira ko nta bwandu bwa Ebola buri mu gihugu ndetse ko hashyizweho ingamba zihamye zo kurinda ubuzima bw’abaturage, abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’ibisabantu birimo ingagi, inkende n’izindi nyamaswa.
Ibi bikubiye mu itangazo RDB yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, rikurikira amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima agamije gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola, mu gihe hari ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bikomeje kugaragaramo ubwiyongere bw’iyi ndwara.
RDB yavuze ko ubukerarugendo, inama mpuzamahanga, ibikorwa by’ubucuruzi, ibitaramo n’ingendo imbere mu Gihugu bikomeje nta nkomyi, inashishikariza abasura u Rwanda gukomeza gahunda zabo bizeye umutekano usesuye.
Mu itangazo ryayo, RDB yagize iti: “Mu Rwanda nta bwandu bwa Ebola buhari, kandi hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda ubuzima bw’abaturage, abashyitsi, ababa mu gihugu ndetse n’ibisabantu.”
Mu rwego rwo gukaza ubwirinzi, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho igenzura rikomeye ku mipaka yose yinjira mu Gihugu no ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Hashyizweho amabwiriza abuza kwinjira mu Rwanda abanyamahanga bose bageze cyangwa banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu minsi 30 mbere yo kurwinjiramo.
Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byemewe byo gutura mu Rwanda bo bazakomeza kwemererwa kwinjira, ariko abavuye cyangwa banyuze muri DRC muri iyo minsi 30, bo bazajya bashyirwa mu kato hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima rusange.
RDB yavuze ko ibikorwa byose by’ubukerarugendo birimo gusura Pariki z’Igihugu, amahoteli, ibikorwa by’inama mpuzamahanga n’ibindi bikomeje gukora bisanzwe hubahirizwa amabwiriza y’ubuzima n’umutekano.
Yanagaragaje ko u Rwanda rufite uburyo buhamye bwo gukurikirana no gukumira indwara z’ibyorezo, harimo gutahura hakiri kare abanduye, gutabara byihuse no gukaza isuku ahantu hahurira abantu benshi.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ikomeje gukorana bya hafi n’inzego z’ubuzima zo mu Karere ndetse n’iz’ibindi bihugu mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage n’abashyitsi bose basura Igihugu.