Abanyarwanda 128 bakora ubuvuzi bakomeje amahugurwa yihariye mu Gihugu cya Ethiopia bari kumwe n’abandi bagenzi babo barenga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Abo bakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, mu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2026, aho abo baganga bari baherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Charles Karamba.
Abo baganga muri Ethiopia basuye ibigo nderabuzima n’imishinga ikomeye y’iterambere hirya no hino muri Addis Ababa aho byabafashije kurushaho gusobanukirwa uburyo urwego rw’ubuzima rwa Ethiopia rukora, impinduka mu iterambere ry’umujyi n’uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yavuze ko abagize umuryago w’abaganga b’Abanyafurika biyemeje kunguka ubunararibonye,ahazaza ubuvuzi bwa Afurika bukeneye, bikabafasha kugira uruhare mu guhindura ikiragano gishya cy’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima muri Afurika.
Yagize ati: “Binyuze mu gusangira ubumenyi n’icyerekezo, dukomeje kubaka Afurika ifite ubuzima buzira umuze dufatanyije.”
Nyuma y’iyo gahunda Ambasaderi Karamba n’itsinda rye baganiriye na Minisitiri Abiy mu biganiro byagaragaje umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima.
Ubu bufatanye bufite uruhare runini mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’abaganga b’inzobere mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gukuba kane abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi igamije kwihaza ku mubare w’abaganga,abaforomo, n’ababyaza mu rwego rw’ubuzima.
Intego ya Minisiteri y’Ubuzima ni ukongera umubare w’abiga ubuvuzi kugira ngo haboneke abagera ku 32 973 bashya bitarenze mu 2028.
