Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) irakangurira abantu bafite impushya zo gutema ibiti kubanza kugisha inama no gukorana n’Ishami rya REG ririmo ibyo biti bizasarurwa kugira ngo birinde kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo rusange bifite akamaro buri wese, harimo n’insinga z’amashanyarazi.
Ubu butumwa bwa REG buje mu gihe hakomeje kugaragara iyangizwa ry’imiyoboro n’insinga z’amashanyarazi biturutse ku bikorwa byo gutema ibiti kandi bikagira ingaruka ku baturage, ku bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.
Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya na bo bahamya ko gutema ibiti mu buryo butateguwe neza bibateza ibihombo biturutse ku gihe bamara umuriro utaragaruka kandi ubafasha mu iterambere.
Muhire Elias wo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, yagize ati: “Ikibazo cy’ibiti byangiza insinga z’amashanyarazi kijya kihaba, kuko hari igihe umuntu ashobora gutema igiti atabanje kureba aho insinga zinyura, kikazigwaho, kikazangiza. Ibyo rero biteza ikibazo ku batuye muri ako gace”.
Nkundabatware wo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze na we yagize ati: “Ni byiza gukumira ikibazo mbere y’uko kiba aho kuzategereza ko cyangiza byinshi. REG ifite ubumenyi ku miyoboro y’amashanyarazi kandi ishobora gutanga amabwiriza afasha abantu gukora icyo gikorwa mu mutekano.”
Umuyobozi wa REG Ishami rya Musanze, Batangana Régis yavuze ko abakozi ba REG baba biteguye gutanga ubufasha aho abantu basarura ibiti kandi byegereye ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Yagize ati: “Ubusanzwe, mu gusarura ibiti habaho gusaba uruhushya, iyo rero warubonye uba usabwa kwegera Ishami rya REG rikorera aho ugiye kubisarura, mukagirana imikoranire mu gihe cyose ubona ko biherereye ahantu hasanzwe imiyoboro y’amashanyarazi.”
Yongeyeho ati: “Tugenda tubona abantu batabyubahiriza bigateza impanuka zangiza kandi zishobora no guteza urupfu kuko haba harimo umuriro. Aho twavuga twabibonye harimo nka Kinigi, Shingiro, Kimonyi, Nyange, Gataraga na Muhoza muri aka Karere ka Musanze. Henshi byatewe n’abatemaga ibiti rwihishwa ariko nubwo ari bake ingaruka zo ziba ziba ziremeye ku baturage.”
REG ivuga ko abantu bakwiye kumenya ko hari n’ibihano biteganywa kandi byari kwirindwa kuko iyo bafashwe REG ibakorera igenagaciro ku bijyanye n’ibyangijwe ndetse hakabaho no kugereranya umuriro utacurujwe muri ako gace kubera iyangirika ry’imiyoboro yangijwe n’ibyo biti byatemwe nabi maze uwabigizemo uruhare yaba umuntu ku giti cye cyangwa se ikigo bagasabwa ku byinshyura, ndetse ntabwo bigarukiraho bashyikirizwa n’ubutabera.
Uretse kuburira abangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi binyuze mu gutema ibiti rwihishwa, REG inaburira abandi biba insinga cyangwa ibindi bikoresho by’amashanyarazi ko ubifatiweho ahanwa bikomeye kuko na byo biteza igihombo ku gihugu no ku baturage begerejwe ibikorwa remezo ngo bibafashe.






