Kera iyo imvura nyinshi yagwaga mu bice bimwe by’Akarere ka Rubavu, abaturage batuye hafi y’umugezi wa Sebeya bavuga ko bahangayikishwaga n’amazi ashobora kurenga inkombe, gutwara imyaka, gusenya inzu no guteza impanuka ku bashakaga kuwambuka.
Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’ibikorwa byo kubungabunga Sebeya, umugezi wari warababereye isoko y’ibibazo, aho amazi yawo yangizaga imitungo ndetse akabangamira ingendo n’imibanire y’abaturage bari batuye iruhande rwawo.
Kuri ubu bavuga ko hari impinduka bagenda babona, nyuma y’ibikorwa byo kugabanya umuvuduko n’ingaruka z’amazi, kubaka inkuta zirengera umugezi no kunoza ibikorwa remezo birimo ibiraro.
Nsengiyumva Ladislas, utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko Sebeya yajyaga ibatera ubwoba cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi.
Yagize ati: “Kubungabunga umugezi wa Sebeya byaduhinduriye ubuzima biduha n’icyizere cyo kubaho. Iyo uyu mugezi wuzuraga amazi yarasenderaga agasenya uturaro tw’ibiti twabaga hano. Ariko ubu batwubakiye ikiraro kijyanye n’igihe, turambukaho neza kandi ubu ni amahoro. Dutahira isaha dushakiye twizeye ko nta muntu uri bugwe mu mazi.”
Mukurizehe Annonciatta avuga ko ikibazo cy’amazi ya Sebeya kitagarukiraga ku kubangamira ingendo gusa, ahubwo ko n’imyaka yahingaga yajyaga yangizwa n’amazi, rimwe na rimwe akagera no ku nzu.
Yagize ati: “Mbere, Leta itarafatira umugezi wa Sebeya ibyemezo ngo iwubungabunge yubake inkuta zikumira amazi, wasangaga amazi yatwangirije imyaka tugahorana inzara kandi twarahinze. Hari n’igihe inzu zacu zasenywaga n’amazi, imvura yagwaga nijoro abantu bakagira impungenge zo gupfa. Kuri ubu, kuva Sebeya yabungabungwa, amazi agakumirwa, tubayeho neza cyane.”
Gatarayiha Gilbert na we avuga ko Sebeya yigeze kugira ingaruka zikomeye ku miturire y’abaturage.
Yagize ati: “Sebeya yadusenyeye inzu kugeza ubwo twimutse tukajya gutura ahandi. Ubu aho yanyuze mu gice twari dutuyemo ntiwamenya ko higeze inzu. Ariko kuri ubu ubona ko n’inzu ziri hafi y’umugezi abantu babamo bafite icyizere ko umutekano uhari.”
Nubwo avuga ko hari impinduka, Gatarayiha ashimangira ko abaturage bagomba gukomeza kugira uruhare mu kwirinda ibiza, kuko ibikorwa remezo byonyine bidahagije.
Yagize ati: “Kuba Sebeya yarakumiriwe gusesa amazi ku baturage n’ibyabo ntibibujije ko tugomba kugira amakenga. Mu gihe twitegura imvura tugomba gusibura imiringoti no gufata izindi ngamba zo kurinda inzu zacu.”
Ibi bigaragaza ko ku baturage, ikibazo cya Sebeya kitari icy’umugezi gusa, ahubwo cyari gifitanye isano n’umutekano w’abantu, imitungo, ubuhinzin’imigenderanire.
Kamunutsi Emanuel, utuye mu Murenge wa Nyundo, avuga ko kubaka ibiraro byatumye abaturage bagira uburyo bwizewe bwo kwambuka, ndetse bikorohereza n’itwarwa ry’umusaruro.
Ati: “Ubu dufite ikiraro cyiza cyubatse hejuru ku buryo amazi atapfa kukirenga cyangwa ngo agisenye mu buryo bworoshye. Ubu imodoka zinyura hano, umusaruro wacu ukagera ku isoko twizeye ko nta kibazo.”
Yongeyeho ati: “Ikindi ni uko nta murwayi ukirembera hakurya y’umugezi ngo abure uko ajya kwivuza ku Nyundo. Kubaka inkuta zitangira amazi ya Sebeya ni ukubaka ejo hazaza h’Abanyarwanda, cyane cyane twe abo muri Rubavu. Uyu mugezi wari warajogoroje.”
Kavamahanga Jean Claude, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyundo, avuga ko mbere ya 2021 Sebeya yatezaga imyuzure myinshi yangizaga imyaka n’inzu.
Avuga ko gahunda zo kubungabunga icyogogo cy’uyu mugezi zahujwe n’izindi ngamba zo guteza imbere ubuhinzi, birimo amaterasi y’indinganire no kongera ubumenyi bw’abahinzi.
Yagize ati: “Mbere ya gahunda yo gukumira amazi yo muri Sebeya nta musaruro wabonekaga kuko yarawutwaraga, ariko amaterasi y’indinganire atarubakwa bijyanye no kubungabunga Sebeya wasangaga abaturage bahinga mu kajagari, bagahinga ibigori n’ibishyimbo batazi ko bashobora guhinga n’ibirayi batabona umusaruro. Aho gahunda yo guca amaterasi itangiriye, twabigishije guhinga ibirayi tunabaha ifumbire.”
Akomeza avuga ko ibyo bikorwa byagize uruhare mu kongera umusaruro w’abaturage no gukoresha neza ubutaka.
Yagize ati: “Ubu Nyundo yeza imyaka myinshi. Kubungabunga Sebeya, kubuza amazi gusandara ngo yangize imitungo y’abaturage cyangwa agire abo ahitana, byatumye imibereho yabo ihinduka. Turasaba abaturage gukomeza kubungabunga ibyagezweho no kwita ku nkuta zubatswe ku mugezi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, avuga ko ibikorwa byo kubungabunga umugezi wa Sebeya n’icyogogo cyawo byagabanyije cyane ingaruka z’ibiza byaterwaga n’uyu mugezi.
Avuga ko ibyo bikorwa byahujwe no guteza imbere ubuhinzi, kubaka ibikorwa remezo no kunoza imigendere y’abantu n’ibicuruzwa.
Yagize ati: “Kuri iriya misozi ikikije Sebeya imvura yaragwaga igatwara ubutaka ku buryo nta nyungu yahabonekaga, ariko haje umushinga wa Sebeya hibandwa ku nyungu zihuse z’abaturage, babona imirima, bahabwa ifumbire mu rwego rwo kongera ubuso buhingwa. Byatumye n’umusaruro wiyongera.
Ni na yo mpamvu muri Nyundo imyaka inyuranye, harimo n’ibirayi, yabaye myinshi, ibiciro bikomeza kuguma hamwe, tugasagurira n’amasoko, kandi ubutaka bw’abaturage bugira agaciro.”
Ku bijyanye n’imigenderanire, avuga ko kubaka ibiraro n’ibindi bikorwa remezo byoroheje ingendo z’abaturage ndetse n’itwarwa ry’umusaruro.
Yagize ati: “Kubakira Sebeya inkuta zikumira amazi byatumye imigenderanire iba nta makemwa, aho hubatswe ibiraro byambukirwaho n’abaturage kimwe n’ibinyabiziga bitwara umusaruro wabo.”
Ubu abaturage bavuga ko ibikorwa byo kubungabunga Sebeya byatumye batangira kureba amazi y’uyu mugezi mu buryo butandukanye, kuko umutekano wabo n’ibikorwa byabo bya buri munsi byarushijeho kuba byiza.
Icyakora, abaturage n’ubuyobozi bashimangira ko ibyagezweho bisaba gukomeza kubungabungwa, kuko imvura nyinshi ishobora kongera gushyira mu kaga ibice biri hafi y’imigezi iyo imiyoboro y’amazi, inkuta n’ibindi bikorwa remezo bidakomeje kwitabwaho.
Umushinga wo kubungabunga umugezi wa Sebeya n’icyogogo cyawo ukorerwa mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero, ukaba warashyizwemo miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga y’Ambasade y’u Buholandi.



