Rwanda: Abasaga 1 000 bafashijwe gukuramo inda mu mwaka umwe
Ubuzima

Rwanda: Abasaga 1 000 bafashijwe gukuramo inda mu mwaka umwe

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

October 16, 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko abagore n’abakobwa hagati ya 900 na 1 000 bahawe serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, mu bigo nderabuzima byari mu igerageza ry’iyi gahunda, kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026.”

Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Gahunda zo Kwita ku Buzima bw’Ababyeyi n’Abana mu mavuriro muri RBC, Dr Cyiza François Regis yavuze ko ibyavuye muri uyu mushinga w’igerageza biri gufasha mu gutegura uburyo bwo kugeza iyi gahunda ku bigo nderabuzima byo mu gihugu hose. 

Yavuze kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abagore n’abakobwa bagera ku 3 200 ari bo bashatse serivisi zo gukuramo inda byemewe n’amategeko. Yagize ati: “Hagati y’abagore n’abakobwa 900 na 1 000 bahawe izi serivisi mu bigo nderabuzima byari muri uyu mushinga w’igerageza, kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026.”

RBC irateganya kwagura serivisi zo gukuramo inda byemewe mu gihugu hose

RBC ishimangira ko iteganya kwagura serivisi zo gukuramo inda byemewe n’amategeko zikagera ku bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko umushinga w’igerageza wamaze umwaka ukorerwa mu Turere tune ugaragaje umusaruro.

Uyu mushinga w’igerageza washyizwe mu bikorwa mu bigo nderabuzima 43 byo mu Turere twa Musanze, Karongi, Rwamagana na Ruhango, ukaba wari ugamije kwegereza abaturage izi serivisi, ku buryo zitangirwa no mu bigo nderabuzima aho kuba mu bitaro gusa.

Muri uyu mushinga, abaforomo n’ababyaza bahuguwe bafite uruhare rukomeye mu kwakira no gusuzuma abarwayi, ndetse no kubafasha kubona izi serivisi mu gihe abaganga bashinzwe kugenzura no kuyobora imikorere yazo. Dr. Cyiza  yavuze ko ibyavuye muri uyu mushinga w’igerageza biri gufasha mu gutegura uburyo bwo kugeza iyi gahunda ku bigo nderabuzima byo mu gihugu hose.

Uko iyi gahunda ikora

Muri iyi gahunda, umuforomo cyangwa umubyaza wahuguwe yakira umuntu ushaka gukuramo inda, akamukorera isuzuma ndetse n’ibizamini bikenewe. Ibisubizo by’ibyo bizamini byinjizwa muri sisitemu y’ikoranabuhanga, hanyuma bigasuzumwa n’umuganga ukorera mu bitaro. Uwo muganga aganira n’umuforomo cyangwa umubyaza uri kwakira uwo murwayi mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kumenya niba iyo serivisi ishobora gutangwa.

Gahunda yo kwagura izi serivisi mu gihugu hose ishingiye ku mpinduka zakozwe mu mabwiriza agenga serivisi zo gukuramo inda mu Rwanda, zatangajwe mu Kuboza 2024. Iteka rya Minisitiri ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 9 Ukuboza 2024 ryahinduye amabwiriza agenga ibigo nderabuzima byemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda.

Nk’uko ayo mabwiriza yahinduwe abiteganya, gukuramo inda bishobora gukorerwa mu kigo nderabuzima cya Leta cyangwa cyigenga cyahawe uburenganzira na Minisiteri y’Ubuzima bwo gukora nk’ibitaro, ikigo nderabuzima cyangwa Ivuriro rikuru (polyclinique).

Minisiteri y’Ubuzima ishobora kandi guha ivuriro uburenganzira bwo gutanga iyo serivisi nyuma yo gusuzuma niba ryujuje ibisabwa.

Mbere y’izo mpinduka, iteka rya Minisitiri ryo mu 2019 ryagaragazaga ibitaro n’amavuriro manini nk’ibigo byonyine byashoboraga gukorerwamo serivisi zo gukuramo inda, bityo impinduka zakozwe mu 2024 zatanze ishingiro ry’amategeko ryemerera ibigo nderabuzima byahawe uburenganzira gutanga serivisi zo gukuramo inda, mu gihe byujuje ibisabwa n’amabwiriza abigenga.

Bigenda bite ku bigo nderabuzima bishingiye ku myemerere y’idini itemera gukuramo inda?

Mu gihe RBC iri gutegura kwagura iyi gahunda mu gihugu hose, irimo no kureba uburyo izakorana n’ibigo nderabuzima bishingiye ku myemerere y’amadini, cyane cyane aho hari ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuvuzi bishobora kunyuranya n’imyemerere y’idini.

Dr. Cyiza yavuze ko RBC ikorana n’ibigo nderabuzima bishingiye ku myemerere y’amadini, harimo na bimwe bidatanga serivisi zimwe na zimwe kubera impamvu zishingiye ku myemerere yabyo.

Yagize ati: “Ibigo nderabuzima bishingiye ku myemerere y’amadini kandi biyoborwa n’imiryango y’idini bikorana na Leta, kandi abaganga babikoramo muri rusange batanga serivisi z’ubuvuzi. Icyakora, iyo bigeze kuri izi serivisi zo gukuramo inda byemewe n’amategeko, hari ibikorwa bimwe na bimwe bashobora kutemera bitewe n’imyemerere yabo.”

Yavuze ko mu bihe nk’ibyo, abarwayi boherezwa mu bigo nderabuzima cyangwa mu bitaro bitanga izo serivisi. Dr. Cyiza yagize ati: “Iyo umuntu akeneye serivisi idashobora gutangirwa ku ivuriro riyoborwa n’umuryango w’idini bitewe n’imyemerere yawo, umurwayi yoherezwa mu kindi kigo gishobora kumuha iyo serivisi.”

Dr. Cyiza François Regis, Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Gahunda zo Kwita ku Buzima bw’Ababyeyi n’Abana mu mavuriro muri RBC yavuze ko hagati y’abagore n’abakobwa 900 na 1 000 bahawe serivisi zo gukuramo inda kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA