Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga
Siporo

Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga

SHEMA IVAN

October 12, 2026

Urwego rushinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza ku mikino abahoze bakinira Amavubi, abatoza n’abayobozi ba tekiniki mu makipe akina muri BK Pro League, abasifuzi n’abakomiseri b’imikino.

Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2026, rwavuze ko sitade zifite munsi y’imyanya 5 000 zizajya zigena imyanya 25, naho izirenze iyo mibare zigene 50.”

Iyi myanya izajya itegurwa ahantu hatwikirye neza muri sitade cyangwa mu gice cya VIP, bitewe n’imiterere ya Sitade. Ntabwo izajya igurishnwa cyangwa ngo ishyirwe muri sisiteme ikoreshwa mu kugurisha amatike amakipe yakiriye azajya anemererwa kwinjiza abahoze bayakinira.”

Uru rwego kandi rwavuze ko ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ [FAPA] n’iry’abatoza b’umupira w’amaguru bazajya bategura urutonde rw’abemerewe kwicara muri iyi myanya, rukazagezwa ku ikipe yakiriye umukino ku munsi wawo.

Iki cyemezo yitezweho gukemura bimwe mu bibazo byagiye bigaragara mu myinjirize y’abahoze ari abakinnyi n’abatoza ku bibuga bitandukanye.

Abakanyujijeho mu Mavubi bagenewe umwanya wihariye muri stade zo mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA