Arabie Saoudite: U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo y’ubwiza buhebuje
Ubukungu

Arabie Saoudite: U Rwanda rwamuritse ikawa yarwo y’ubwiza buhebuje

Imvaho Nshya

October 12, 2026

U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) rwamuritse ikawa y’u Rwanda mu mijyi ya Abu Dhabi, Dubai na Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni mu imurikagurisha ryatangiye ku wa 9 risozwa ku wa 11 Ukwakira 2026, ryitabirwa n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ines Mutoni n’intumwa z’u Rwanda, aho bagaragaje ubwiza n’uburyohe byihariye bw’ikawa Nyarwanda ndetse n’amahirwe ifite yo kurushaho kwagura isoko ryayo mu rwego mpuzamahanga.

NAEB igamya ko ku Rwanda, iri murikagurisha ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ubucuruzi, gushimangira isura yarwo ku rwego mpuzamahanga no gufungura amahirwe y’isoko mpuzamahanga mu gihugu cyose dore ko 60% by’ikawa u Rwanda rusarura yoherezwa mu mahanga.


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi Byoherezwa mu Mahanga (NAEB) cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko mpuzamahanga mu minsi itanu byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw, ahwanye na miliyoni 9,9 z’Amadolari y’Amerika.

Aya mafaranga yabonetse hagati ya tariki ya 28 Nzeri na tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’uko u Rwanda rwohereje hanze toni 9 656 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa byinjije amafaranga menshi, aho toni 604 zayo zoherejwe hanze zikinjiza miliyoni 1.6 z’Amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyari 2,3 Frw.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA