Iyezandonke ni ugukoresha uburyo butandukanye kugira ngo indonke ikomoka ku cyaha ihanagurweho ubwo busembwa hagamijwe kugaragaza ko iyo ndonke ifite inkomoko yemewe n’amategeko.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2026, mu Rwanda hemejwe politiki y’igihugu ivuguruye yo kurwanya iyezandonke, Gutera inkunga iterabwoba no Gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi ‘“National Policy for Combatting Money Laundering, Financing of Terrorism and Financing of Proliferation of Weapon of Mass Destruction 2025-2029”.
Iyi ni intambwe ikomeye ishimangira ko u Rwanda rwiyemeje ku buryo budasubirwaho kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’imari mu Karere.
Kugira ngo iyo ntego igerweho, u Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda urwego rw’imari hibandwa ko uru rwego rwakoreshwa n’abashaka gukora ibyaha by’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi ndetse no guhererekanya amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi Politiki y’Igihugu yo kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi yashyizweho mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibi byaha uko ari bitatu, ndetse no gufasha mu gutuma ingamba zo kurwanya ibyo byaha zishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubikumira no kubihashya mu buryo bukwiye kandi buboneye.
Iyi Politiki itanga umurongo mugari ikanashyiraho ingamba zihamye zo kuziba ibyuho no gukemura ibindi bitagenda neza byagaragajwe muri Raporo y’Isuzuma Rihuriweho ryo mu mwaka wa 2024 (Mutual Evaluation Report 2024), ryakozwe n’ Impuguke zituruka mu Muryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ( ESAAMLG) ndetse no kugabanya ibyago by’uko igihugu cyakwibasirwa n’ Iyezandonke no Gutera Inkunga Iterabwoba (ML/TF) byagaragajwe n’isesengura ryakozwe ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2024 ( National Risk Assessment Report 2024).
Guverinoma y’u Rwanda izi neza ko ku rwego mpuzamahanga hari impungenge zikomeye zishingiye ku bikorwa bikomeje gukorwa by’umwihariko iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi ndetse n’ingaruka z’ibyo bikorwa, kuko bibangamira ubusugire bw’urwego rw’imari rw’Igihugu, umutekano n’ituze by’ubukungu n’umutekano w’abaturage.
“Kurwanya Iyezandonke (Anti-Money Laundering), bigomba kuba igikorwa mpuzamahanga gihuriweho kugira ngo umusaruro ushimishije ugerweho, kuko ibyo bikorwa byambuka imipaka y’ibihugu.”
Ni muri urwo rwego Politiki y’u Rwanda yo kurwanya iyezandonke yateguwe by’umwihariko hashingiwe kuri iki kibazo, inazirikana umwanya wihariye u Rwanda rugenda rugira mu bukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe ruri mu nzira yo kuba igicumbi cy’imari mu Karere. Iyi politiki yashyizeho intego z’ingenzi zigamije gushimangira uburyo u Rwanda rurwanya iyezandonke no gutuma ubwo buryo bujyana n’amahame ndetse n’ibipimo mpuzamahanga.
U Rwanda rwashyizeho Politiki ya mbere yo kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, mu mwaka wa 2023, ikaba yari yarateganyijwe kuva mu 2022 kugeza mu 2026. Ni politiki yateguwe hashingiwe ku byagaragajwe muri Raporo y’Isuzuma Rihuriweho (Mutual Evaluation Report) yo mu 2014 ndetse n’Isesengura ry’ibyago by’uko Igihugu cyakibasirwa n’ibyo byaha ryakozwe muri 2018.
Igihugu cyashyizeho amategeko n’inzego ndetse n’uburyo bwo guhuza ibikorwa no gukorana hagati y’inzego zitandukanye, byose kandi bikajyana n’iyubahiriza ry’ amahame mpuzamahanga yo kurwanya Iyezandonke (Anti-Money Laundering), kurwanya gutera inkunga iterabwoba (Countering the Financing of Terrorism, CFT) no kurwanya gutera inkunga ikwirakwizwa ry’Intwaro za kirimbuzi (Countering Financing of Proliferation of Weapons of Mass Destruction, CPF).
Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwashyizeho itegeko rya mbere ryihariye ryerekeye gukumira na guhana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. Iri tegeko ryagiye rivugururwa hashingiwe ku mpinduka n’imiterere mishya y’ibibazo bigenda bigaragara ku rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe ko u Rwanda rukomeza kubahiriza amahame n’ibipimo byo kurwanya iyezandonke, kurwanya gutera inkunga iterabwoba no kurwanya gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.
Hashyizweho kandi inzego zihariye zinahabwa ubushobozi bukenewe mu gutahura no gukora iperereza ku byaha by’imari. Buri rwego nk’uko bigaragara muri iyo politiki rufite ibyo rusabwa gukora.
Politiki y’Igihugu yo Kurwanya Iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, igizwe n’intego z’ingenzi zishingiye ku ngamba zigamije gushimangira uburyo u Rwanda rurwanya ibi byaha ndetse no kwemeza ko igihugu cyubahiriza amahame mpuzamahanga.
Buri ntego y’ingenzi ishingiye ku ngamba igizwe n’ibikorwa byihariye bigamije kuyigeraho, kandi ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigakorwa hifashishijwe ubufatanye bw’inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Politiki y’Igihugu rizajya risuzumwa kabiri mu mwaka kandi ryibande ku kureba urwego ishyirwa mu bikorwa ryayo rugezeho, kugaragaza imbogamizi zituma itagerwaho uko bikwiye, no kugena ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo izo mbogamizi zikemuke. Inzego bireba zizajya zitanga raporo buri gihembwe. Iyi Politiki ishobora kuvugururwa igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa, kugira ngo yerekane kandi ibe yakongerwamo ibikorwa by’ingenzi bishingiye ku ngamba bishobora kuba byagaragaye.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi Politiki, amategeko n’amabwiriza asanzweho muri uru rwego azasesengurwa, bibaye ngombwa avugururwe bitewe n’ibikenewe bizagaragara hashingiwe ku bibazo bivuka no kugira ngo hubahirizwe amahame mpuzamahanga.