Sobanukirwa uburyo indwara zo mu kanwa zifitanye isano n’indwara zitandura
Ubuzima

Sobanukirwa uburyo indwara zo mu kanwa zifitanye isano n’indwara zitandura

NYIRANEZA JUDITH

March 18, 2024

Isuku yo mu kanwa ni ingenzi kuko zimwe mu ndwara zo mu kanwa hari uburyo ziba zifitanye isano n’indwara zitandura, bityo abantu bakaba bagirwa inama yo kwita ku isuku yo mu kanwa

Ubuzima bwo mu kanwa bufite aho buhurira n’indwara zitandura, harimo diyabete, bityo umuganga w’indwara zo mu kanwa yagira uwaje kwivuza izo mu kanwa ku kijyanye n’izitandura.

Umuganga w’amenyo Beata Mukabahire, ukorera muri SOS Rwanda, ikigo cyita ku bana bafite ibibazo bitandukanye, yatangarije Imvaho Nshya koubuzima bwo mu kanwa bufite aho buhurira n’indwara zitandura.

Yagize ati: “Birashoboka ko umuntyu ashobora kuba arwaye indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi ariko akaba atabizi, ariko muganga w’amenyo akaba ashobora kureba mu kanwa we akaba ashobora kumenya ko hari ukwigaragaza kw’ibimenyetso kw’indwara zo mu kanwa, ukaba ushobora kubihuza, kubibona mu kanwa.”

Yatanze urugero rw’uko umuganga w’indwara zo mu kanwa ashobora gusuzuma umurwayi akamenya ko afite indwara zitandura kuko abasha kubona isano. Nka diyabete cyangwa se uyirwaye akaba yagira ibyago byo gucukuka amenyo kuko izo ndwara zombie zihuriye ku isukari.

Ati: “Urugero rw’umuntu ufite diyabete kubera bihuriye ku ikoreshwa ry’isukari kandi umubiri udashobora kuyikoresha ku buryo buhagije kandi twabonye ko n’isukari ifite uruhare runini mu gutera indwara zo mu kanwa, iyo sukari iri ku muntu urwaye diyabete, ishobora kumuteza uburwayi bwo gucukuka amenyo (carrie dentaire), ugereranyije n’umuntu udafite diyabete.”

Yongeyeho ati: “Ni kimwe no ku ndwara y’ishinya, abafite diyabete bagira indwara z’ishinya zikabije ku buryo iyo ubirebye mu kanwa bishibora kugutera inkeke, ukabona ko hari ikindi kintu kirimo gishobora kuba cyabitera.”

Mu kwirinda ko indwara zo mu kanwa zatiza umurindi uburwayi bw’indwara zitandura, abantu bagirwa inama ko baba koza amenyo nibura kabiri ku munsi bagakoresha umuti w’amenyo wabugenewe  urimo fluore kandi hagakoreshwa uburoso bworoshye ndetse bakisuzumisha nibura inshuro ebyiri mu mwaka.

Biteganyijwe ko hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’indwara zo mu kanwa uzaba ku itariki 20 Werurwe, ufite insanganyamatsiko igira iti: Mu kanwa hazima, umubiri muzima.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

  • Nitwa Mukandirima Appolinarie
    May 29, 2025 at 8:30 am Musubize

    Mfite umuntu iyo aryamye asinziriye azana uducashwe tunuka cyane. Kd pe yibrosa kabiri ku munsi. None ubu ari kuryama ahakaje twaducashwe haza amaraso. Ubwo niyihe ndwara. Murakoze.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA