Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, yibukije abanyeshuri batangiye ibiruhuko binini ko ababashuka bagamije kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangiye gutekereza uko bazabashuka bityo bakwiye kwitwararika kandi bakaba inshuti z’ababyeyi babo.
Batamuriza Mireille, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF, yabigarutseho ku wa 30 Kamena 2026 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwari bumaze iminsi 12, bugamije gukumira no kurwanya isambanywa ry’abana. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti ‘Wiceceka! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana.
Abana beretswe ko ari bo mizero y’igihugu kandi ko nta bayobozi babaho mu gihe kizaza, igihe abana badakuze neza. Batamuriza yagaragaje ko abana ari bo gihugu cy’ahazaza kandi ko bafite ubuyobozi bwiza n’ababyeyi babitayeho, babatega amatwi no kubaha umurongo bakuriramo.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yibukije abana bagiye kujya mu biruhuko ko hari abatabafitiye gahunda zitari nziza, aho batekereza kubashuka bityo bakaba babakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza, yagize ati: “Uko mufite gahunda z’ibiruhuko, ni nako ababashuka batangiye gutekereza uko bazabashuka ariko iyo mubizi, iyo muzi ko mufatanyije n’ababyeyi, iyo mwabonye umuntu ushaka gushuka abana, iyo mugize uwo mubibwira, biba byiza kandi rwose turabizeye ko muzabikora neza.”
Akomeza agira ati: “Turabifuriza ibiruhuko byiza, turabifuriza ko muba abo umumaro mufatanyije n’ababyeyi, abashobora gusubiramo amasomo, abafite gahunda nzamurabumenyi muyikore neza kugira ngo abana bacu bazatsinde neza no mu mwaka uzakurikira.”
MIGEPROF yibutsa ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze ko batakunda igihugu batita ku bana babyaye, batita ku bana bari aho batuye. Igaragaza ko uko abayobozi bakora neza umurimo bashinzwe, uko bita ku muturage kandi agakomeza kuba ku isonga, ngo nk’abayobozi bagombye gutekereza ko abahohoterwa ari abanyantege nke.
Batamuriza yagize ati: “Nagira ngo nongere mbibasabe ariko cyane cyane twibuke ko twabwiwe ko abahohotewe abenshi ari abanyantege nke, abana ni urubyiruko mureke tubahe amaboko yacu, tubatege amatwi, mureke tubahe umwanya wacu hanyuma dufatanye kubarinda ihohoterwa.”
Uwase Carine wiga muri G.S Ntora avuga ko mu gihe yaba abonye mugenzi wakorewe ihohoterwa iryo ari ryo ryose, agomba kubigeza ku buyobozi bw’inzego zibanze.
Isheja Umuhoza Kalinda Christella wiga ku ishuri ribanza rya Callière yiyemeje ko atazaceceka mu gihe abona hari ushaka kumukorera ihohoterwa kandi akabibwira ababyeyi be, bakaganira n’ibyo bindi akabibabwira mu rwego rwo kwirinda ibishuko.
Manzi Irène Bazatsinda we agira ati: “Icyo nakuye mu nyigisho twahawe ni uko mbonye umwana arimo gushukwa, nabishyikiriza ubuyobozi. Inama nagira bagenzi banjye nuko bajya bareka gushukwa n’utuntu twa hato na hato, ibyo bakeneye byose bakabibwira ababyeyi babo.”
Umutoniwase Nikta ashishikariza abana bagenzi kugenzura niba bafite inshuti nziza kandi zikamenya ko zifite ubuzima bwiza zahawe n’ababyeyi babo.
Gusambanya umwana ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho igifungo kiva ku myaka 20 ariko ntikirenze imyaka 25.
Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, icyaha giteganwa n’ingingo ya 245 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igifungo cyacyo kiva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.



