Kuva kuri uyu wa Mbere taliki 04 Nyakanga 2022 mu Rwanda harimo kubera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis “Davis Cup 2022” icyiciro cya 4 (Group IV).
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 9 aho byashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda A rigizwe n’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Sudan naho itsinda B rigizwe na Angola, Togo, Congo Brazzaville, RDC na Botswana.
Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 5 ari bo Karenzi Bertin, Habiyambere Ernest, Niyigena Etienne, Muhire Joshua na Ishimwe Claude naho umutoza akaba ari Rutikanga Slyvain.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ririmo kubera muri IPRC Kigali ku Kicukiro, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Uganda imikino 3-0.
Mu mukino wabanje, Habiyambere Ernest yatsinze Wakoli Nasawali Ronald amaseti 2-0 (6-0 na 6-0). Ku mukino wa kabiri, Karenzi Bertin, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda nawe yitwaye neza atsinda Geoffrey Ocen amaseti 2-0 (6-0 na 6-0).

Umukino wa gatatu bakina ari babiri « Double », ikipe y’u Rwanda igizwe na Karenzi Bertin na Niyigena Etienne yatsinze iya Uganda yari igizwe na Birungi Edward na Ocen Godfrey amaseti 2-0 (6-2 na 6-0).

Undi mukino wabaye wo mu itsinda A, ikipe ya Sudan yatsinze Tanzania imikino 2-1.
Umukino wa mbere, Derar Khalid (Sudan) yatsinze Godwin Yusuph amaseti 2-0 ( 6-1 na 6-2). Umukino wa kabiri, Mshanga Frank (Tanzania) yatsinze Abdalla Mohamed (Sudan) amaseti 2-0 (6-4 na 6-0). Mu mukino wa gatatu bakina ari babiri, ikipe ya Sudan yari igizwe na Mandour Noor afatanyije na Derar Khalid yatsinze ikipe ya Tanzania yari igizwe na Mshanga Frank afatanyije na Risasi Abubakari amaseti 2-1 (2-6, 6-1 na 6-4).
Mu itsinda B habaye imikino ibiri aho ikipe ya Togo yatsinze Angola imikino 3-0 naho RDC itsinda Botswana imikino 3-0.
Gahunda y’imikino y’umunsi wa kabiri
Kuri uyu wa Kabiri taliki 05 Nyakanga 2022 hateganyijwe imikino y’umunsi wa kabiri aho mu itsinda B, ikipe ya Congo Brazzaville ikina na Togo naho RDC ikine na Angola. Imikino iratangira guhera saa yine z’amanywa (10h00).
Mu itsinda A ririmo n’u Rwanda hakaba nta mikino iteganyijwe aho bazongera gukina taliki 06 Nyakanga 2022.
Iri rushanwa rizasozwa taliki 09 Nyakanga 2022 ni inshuro ya mbere ribereye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu Karere. Mu bihugu 9 byitabiriye hagomba kuzamuka igihugu kimwe kigakomeza mu cyiciro cya 3 “Group III”.
Mu gutangiza iri rushanwa, Karenzi Theoneste, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” yahaye ikaze ibihugu byose byitabiriye ndetse abifuriza intsinzi. Yakomeje abizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bazishimire kuba bari mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.

Karenzi yanashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iri rushanwa ritegurwe kandi ko afite n’icyizere cy’uko rizagenda neza nk’uko bariteguye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yashimye ibihugu byitabiriye iri rushanwa, aboneraho no kubifuriza kuzagira irushanwa ryiza.
Avuga ko nka MINISPORTS bishimira kubona amarushanwa nk’aya cyane ko aba ari umwanya mwiza abakinnyi b’Abanyarwanda baba babonye kugira ngo bagaragaze impano zabo ndetse banaheshe ishema igihugu.

Nyuma y’iri rushanwa, taliki 25 Nyakanga 2022 muri Cameroun hazabera irindi rushanwa ryo muri iki cyiciro cya kane “Group IV” ahazitabira amakipe 8 ari yo Cameroun, Burundi, Ethiopia, Gabon, Ghana, Mauritius, Nigeria na Senegal aha naho hazakomeza ikipe imwe.
Muri 2019, ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Tennis yitabiriye iyi mikino y’Afurika yabereye muri Congo Brazzaville yitwara neza ibona itike yo gukomeza mu itsinda rya III. Muri 2021 ikipe y’u Rwanda yitabiriye “Davis Cup 2021” mu itsinda rya III aho imikino yabereye i Cairo mu Misiri maze ntiyabasha kwitwara neza bituma isubira mu cyiciro cya kane “Group IV”.














