Icyo u Rwanda rwishingikirijeho mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika
Siporo

Icyo u Rwanda rwishingikirijeho mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

MICOMYIZA Fidele

May 20, 2026

Umutoza Mukuru w’iIkipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko itsinda bisanzemo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027 ritoroshye, ariko ko Amavubi azakora ibishoboka byose agatsinda imikino yo mu rugo.

U Rwanda rwisanze mu itsinda K ririmo Mali, Cape Verde na Liberia, ibyo umutoza Constantine yashingiyeho avuga ko ritoroshye kuko nka Mali na Cape Verde biri mu makipe 15 ya mbere muri Afurika.

Yagize ati: “Ni itsinda ritoroshye kuko harimo ibihugu bibiri biri mu makipe 15 ya mbere muri Afurika, ari byo Cape Verde na Mali, Liberia na yo ni ikipe ikomeye. Tugomba gutsindira imikino yo mu rugo hanyuma tukareba ibizava mu mikino yo hanze.” Yavuze kandi ko ari byiza kwisuzumira ku makipe akomeye kuko ari byo bituma basobanukirwa neza urwego bariho.

Yagize ati: “Turashaka guhura n’amakipe akomeye no guhatana n’ayabaye meza muri Afurika kandi ntekereza ko byose bishoboka. Abakinnyi bagaragaje umutima wo kurwana no kwitanga mu mikino iheruka. Gukina mu Ikipe y’Igihugu ni iby’agaciro gakomeye kandi buri wese azatanga ibyo afite byose ku bw’Amavubi.”

Uyu mutoza kandi yasoje avuga ko ibindi byose babishyize ku ruhande bakita cyane ku mikino ibiri bafite muri Morocco, kandi ko nyuma yaho bazahita bitegura amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ati: “Murabizi muri iyi mikino y’umupira w’amaguru, ugomba guhangana, gutsinda ndetse n’amahirwe make kandi tuzagerageza kubihuriza hamwe byose”.

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 biteganyijwe ko izatangira muri Nzeri 2026, aho amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura kugeza habonetse azahagararira Afurika muri iri rushanwa rikomeye.

Umutoza Stephen Constantine yavuze ko bafite icyizere cyo gutsinda imikino yo mu rugo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA