APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports zari zihanganye, kuri penaliti enye kuri ebyiri mu mukino wari urangiye ari igitego kimwe kuri kimwe wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 guhera saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.
Amakipe yombi yatangiranye ishyaka ryinshi ndetse n’ubushake bwo gutsinda, amakosa menshi, ibitajya bibura kugaragara mu kibuga amakipe yombi afatwa nkabakeba mu Rwanda yahuriyemo.
Umukino ugeze ku munota wa 43, Rayon Sports yabonye penaliti iturutse ku ikosa umuzamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe yakoreye Rony Kitoga, maze iterwa na Ndikumana Asman wayitsinze Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere. Igice cya mbere cyongeweho iminota 3 maze kirangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarukanye abakinnyi bose nta n’umwe uvuyemo ndetse ikipe ya APR FC yagarukanye ubushake bwinshi bwo kwishyura igitego yagiye itsinzwe. Ku munota wa 49, ikipe ya APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na William Togui cyaturutse ku mupira wazamuwe neza na Ruboneka Jean Bosco ubundi ashyiraho umutwe.
Umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe maze hitabazwa penaliti kugira ngo haboneke utsinda maze agatwara igikombe.
Emery Bayisenge ni we wabimburiye abandi ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse apenaliti arayinjiza, mu gihe ku ruhande rwa APR FC habanje Hakim Kiwanuka na we wayitsinze, umuzamu wa Rayon Sports Kwizera olivier yakurikiyeho maze atera hanze y’izamu, Byiringiro Jean Gilbert Kagege wa APR FC yakurikiyeho maze arayitsinda, Ndikumana Asman wari watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports yakurikiyeho maze umuzamu wa APR Hitimana Adolphe penaliti ayifata bitamugoye.
Kapiteni wa APR Niyomugabo Claude ni we wakurikiyeho maze umupira uruhukira mu izamu, Mugisha Didier wa Rayon Sports yakurikiyeho aratsinda, umuzamu wa Rayon Sports, Kwizera yari asigaranye amahirwe yonyine yo gukuramo penaliti zombi zari zisigaye ngo aheshe intsinzi ikipe ye yatsindwa n’imwe bikaba biyirangiriyeho, ntibyatinze kuko Denis Omedi yahise ayitsinda maze bituma APR yisubiza igikombe yaherukaga gutwara umwaka ushize.
Ni igikombe cya 15 APR FC itwaye (1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014,2017, 2025, 2026). Muri uyu mwaka w’imikino APR FC itwaye ibikombe bibiri.
APR FC iwaye iki gikombe kandi mu gihe ibitse ibikombe bya Shampiyona y’Igihugu bisaga 24 nyuma yo gutsinda iy’uy’umwaka, CECAFA Kagame cup eshatu, ndetse n’ibikombe bibiri by’Intwari (Heroes Cup). Kuva Stade Amahoro yavugururwa ntabwo ikipe ya Rayon Sports yari yahatsindira APR FC.



